Umutwe wa m23 igice cya Bisimwa Bertrand kiravuga ko kirukanye Sendugu Museveni, umwe mu bayobozi b’umutwe wa M23 wari ushinzwe ishami ry’ububanyi n’amahanga ku mirimo ye nyuma y’uko yagiranye ibiganiro byihariye n’abo ku ruhande rwa Kongo I Kampala muri Uganda.

Nk’uko bitangazwa na Rene Abandi uyoboye itsinda rya M23 mu biganiro I Kampala, ngo Museveni yari ashinzwe ububanyi n’amahanga ariko ngo yakoraga ibinyuranyije n’inyungu z’uyu mutwe.

Yagize ati : “Yakoraga ibinyuranyije n’inyungu z’umuryango, yirukanywe ku birimo. Yarebaga inyungu z’umuntu ku giti cye aho guharanira inyungu z’umuryango wose (Umutwe wose)” Yongeraho ko ngo yari yabibonye kare ko Museveni atagishaka gukorana nabo kandi ngo ibyo bisenya imbaraga bifitemo ubwabo.

Nyuma y’uko ingabo za Leta ya Kongo zifatanyije n’iz’umuryango w’abibumbye zikubitiye inshuro M23, Sultani Makenya na bamwe mu basirikare be bahungiye I Kampala muri Uganda, nyuma haje kwemerwa ko hasinywa amasezerano y’amahoro ku mpande zombi ariko ntibyakozwe.

Nyuma y’uko isinywa ry’amasezerano y’amahoro ridashyizwe mu bikorwa, M23 yabaye nk’icikamo ibice bibiri kimwe cyo ku ruhande rwa Sendugu Museveni cyemeraga gusinya itangazo risesa umutwe wa M23 (Declaration) n’icyindi cyo ku ruhande rwa Sutani na Bisimwa batabyemeraga, ibi bikaba bifitanye isano no kwirukanwa kwa Museveni kuko ashyigikiye ubusabe bwa Leta ya Kongo.

Dore agace kamwe k’ibaruwa yo kuwa 18 Ugushyingo 2013, Bertrand Bisiimwa umuyobozi wa M23 umutwe wa Politike yandikiye Sendugu Museveni imumenyesha ihagarikwa rye.

“ Ndakumenyesha ko kuva uyu munsi uhagaritswe ku nshingano zawe nk’uhagarariye agashami k’ububanyi n’amahanga no kuba umwe mu bagize itsinda rihagarariye M23 mu biganiro by’I Kampala kugeza igihe ibintu bizasobanukira”.

Usibye kuba yandikiwe iyo baruwa kandi yanategetswe kwisobanura imbere y’akana gashinzwe imyitwarire muri M23 aho aregwa imyitwarire itari myiza.