Lt Mutabazi imbere y’urukiko.

Hari Ku wambere tariki ya 2/12/2013 ubwo Lt Mutabazi Yoweri yagezwaga mu rukiko, ali kumwe na bagenzi be 16 areganwa nabo, Lt Mutabazi ba musomeye ibirego aregwa byose arabihakana. Urubanza rwarakomeje maze umucamanza asomera ibirego abandi bareganwa ga na Lt Mutabazi, cyokora nyuma yikiruhuko cya saa sita, bamwe mu bashinja cyaha bihereranye Lt Mutabazi bamusobanurira ko niba atemeye ibyaregwa byose akabigereka ku bayobozi b’ihuriro nyarwanda RNC ngo bizamukomerana. Ibyo kandi ngo byiyongeraga ku nkoni yaramaze iminsi akubitwa, bamwumvisha ko agomba kwemera ibyaregwa. N’uko urukiko rwongeye kwicara nyuma ya sasita, Lt Mutabazi Yoweri yamanitse akaboko avuga ko yabeshye urukiko kuko ngo hari ibyaha yemeraga mu byo bamurega cyokora akaba yari yabihakanye; ibyo yabivuze umwunganira yamaze gutaha dore ko Lt. Mutabazi yari yamaze kuburana. Bityo rero ngo umwunganira ntacyo yari agikora mu rukiko, icyatangaje abari bateraniye mu rukiko n’uko umucamanza yemeye gutega amatwi Lt Mutabazi n’ubwo bwose umwunganira atari ahari kandi mbere yari yaranze ko asomerwa ibyaha atarabona umwunganira.

Lt,Mutabazi yemeye ibyaha aregwa alibyo bikurikira:

1. Gutunga intwaro binyuranije n’amategeko.

2. Gutoroka igisilikare

3. gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangiza izina rya leta mu bihugu by’amahanga ndetse    ngo akaba yaranirashe agamije ko byitirirwa leta ya Kigali

4.  Kurema umutwe wabagizi ba nabi

5. Ubwinjira cyaha mubwicanyi-ibyo ngo bikaba bivugwa ko yafatanije n’uwitwa  Nshimiyimana Joseph aka (Camarade) gutera gerenade ku kicukiro mu minsi y’amatora ya ba depite. Urukiko rwemeje ko yandikiwe na Nshimiyimana Joseph message kuri telephone igendanwa amubwira ko ngo yishe amatora, Lt Mutabazi amubaza ko amatora yishe araya Kicukiro. Urukiko rwabajije impamvu Lt Mutabazi Kicukiro ariho yibajije kandi ariho hari haguye akaga ka Gerenade kuri uwo munsi. Urukiko rwemeje ko icyo cyaha cyo gutera gerenade cyakozwe na Camarade abifashijwemo n’uwitwa Gafirita bakunze kwita Gaferi ubungubu utarafatwa

6. Kwemera gukorana n’imitwe y’ingabo zitemewe mu gihugu, urukiko rwemeje ko iyo mitwe ngo Lt Mutabazi yakoranye nayo harimo Urukatsa ruyobowe n’uwitwa Akishuli, ngo wigeze ndetse kwoherereza Lt Mutabazi $500 ndetse bakavuga ko ngo abaregwa banakoranaga na FDLR hamwe na RNC.

7. Icyaha cya karindwi cyo Lt Mutabazi agifatanije na Pte Kalisa Innocent ndetse nawe wagaragaye mu rukiko kur’uwo munsi n’ubwo leta ya Uganda yo yaricyemeza ko yabuze, ariko yatungutse mu rukiko kuli uwo munsi nawe yambaye imyenda yinfungwa ndetse na mapingo. Bitandukanye na Lt Mutabazi, Pte Kalisa yagaragaye nk’umuntu wabyibushye  nyuma yogufungwa dore ko we hari hashize igihe kinini aburiwe irengero.

Pte Kalisa na Lt Mutabazi basangiye icyaha cya 7 cyo gushaka kwivugana umukuru w’igihugu

Icyaha aba bagabo bombi baregwa cyakarindwi kuri Lt Mutabazi, gitandukanye n’ibirego bagenzi be baregwa. Urukiko rwemeje ko usibye gushaka guhirika ubutegetsi ngo aba bagabo bashatse no kwivugana umukuru w’igihugu. Urukiko rwemeje ko umugambi wokwivugana umukuru wigihugu ngo bawufatanije na Col Patrick Karegeya wigeze no kuboherereza $3000, ngo ayo madolari akaba yali ayo kurangiza utubazo bari bafite mu gihe bari bakivugana n’abandi basilikare bahoze bakorana akazi ko kurinda umukuru wigihugu Paul Kagame. Urukiko kandi rwemeje ko icyo gihano mu mategeko y’urwanda gihanishwa igifungo cya burundu. Lt Mutabazi yasobanuye ko ikirego atemera aricyo kugerageza kwivugana umukuru w’igihugu cyokora yemera ko Col Patrick Karegeya yaboherereje $ 3000 ariko batigeze bayakoresha igikorwa cyo guhitana umukuru w’igihugu.

Mu bandi baregwanwa n’aba bagabo harimwo bwana Mutamba, uyu akaba arisewabo wa Lt Mutabazi ushinjwa kuba yarabitse imbunda yo mu bwoko bwa Pisitole ya Lt Mutabazi igihe yahungaga yerekeza I Bugande. Diana Gasengayire uva indimwe na Kayitesi Gloria, umugore wa Lt Mutabazi, Diane ashinjwa ubufatanya cyaha ngo kuko niwe washatse amasasu ndetse anafatanya na murumuna wa Lt Mutabazi gushyira imbunda n’amasasu Lt Mutabazi I Bugande kugirango arase munzu byitirirwe leta y’u Rwanda.

Jackson Karemera kandi aranaregwa gutunga intwaro ndetse no gukwirakwiza ibihuha, Lt Mutabazi yasobanuriye umu camanza ko afunzwe nabi cyane kandi aho afungiye ko arinaho yituma, ibi bikaba binyuranije n’amategeko y’uburenganzira by’ikiremwa muntu. Lt Mutabazi ntabwo aryama kuko ntacyo afite cyo kwiyorosa kandi  afunze amapingo, ntabwo yemerewe gusurwa kandi  n’imiryango ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwa muntu bayibujije kumusura.

Abaregwa bose na babunganira

Uru rubanza rukaba ruzasubukurwa nyuma yiminsi mirongo itatu, ariko kandi amakuru dukesha iperereza rya gisilikare akaba atumenyesha ko Lt Mutabazi Yoweri yari yarateje impagarara ngo kuko umukuru w’igihugu yabwiye abashinzwe iperereza ko bagomba kurema ibyaha bishoboka kugirango bagarure Lt Mutabazi mu Rwanda. Tubibutse ko mbere y’uko afungwa ndetse akaza no gutoroka, Lt Mutabazi yarashinzwe kuyobora abasilikare balindaga urugo rwa nyakubahwa Paul Kagame ruri ahitwa Muhazi, impagarara rero ngo iterwa n’uko Kagame ubwe yumvaga ko Gen Kayumba na Col Karegeya bazamenya ibye byose n’impinduka ngo yaba yarakoze nyuma yuko bajya mu buhungiro, dore ko ahora abikanga.

Col Dan Munyuza yohereje Nshimiyimana Joseph aka Camarade mu gihugu cy’u Bugande ndetse asaba ubuhungiro kimwe nizindi mpunzi, ubwo yahasanze uwitwa Murindwa ubundi wiyita Mukombozi we warusanzwe akorera mu ngabo z’u Bugande ariko ari maneko y’u Rwanda.

Mukombozi na Nshimiyima bafunguye committe ya RNC; ihuliro nyarwanda I Kampala ndetse batangira kugenda bumvisha abantu ko bakorera iryo huliro, abantu babayobotse barabashimutaga bifashishije bamwe mu ngabo za Uganda. Amashimuta yakozwe n’abo bagabo niyo yakomeje kugaragara mu binyamakuru. Andi makuru kandi akaba yemeza ko FDLR itegeze ikorana n’abo basore mu Bugande ahubwo Nshimiyimana yazanaga amafaranga akagura ibikoresho nk’amasafuriya, amapiki, imishyo ,imihoro n’ibindi avuga ko ngo bigiye muri FDLR, ibyo byose yabyumvishaga abasore babaga barikumwe I Kanpala ndeste akabaha ibiraka byo kumufasha hanyuma  akabonera ho uko bose abashimuta, none ubu nibo basangiye urubanza rwo gufatanya na FDLR.

Igitangaje n’uko n’ubwo Lt Mutabazi yiyemerera biriya byaha byanditswe haruguru, ngo n’uko babi mutegetse, yali amatakira ngoyi kuko yali yabanjye kubihakana ndetse nta n’ubwo we yigeze akorana na Nshimiyimana. Cpl Mulindwa uzwi kw’izina rya Mukombozi niwe wafatishije Lt Mutabazi Yoweri aranamukurikirana  kugeza aho bamugereje I Kigali, n’ubwo bwose we abalirwa mu ng’abo za Uganda. Abaregwa bose bemeye ibyaha ngo kugirango babigereke kuri bamwe mu bayobozi b’imitwe itemera imikorere y’ubutegetsi buriho muli iki gihe. Nyakubahwa Paul Kagame akaba ngo uburyo yakomeza kuyobora burundu ali uko yatinyisha abanyarwanda k’uburyo bumva ko bafite abanzi benshi bashaka gutera igihugu, bigatuma abaturage bamubona nk’umucunguzi kandi we iyo aliyo turufu akoresha kugirango abayobore neza ibuzira herezo.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/urubanza-rwa-lt-mutabazi-ukekwaho-iterabwoba-ruzajya-ruburanishwa-mu-muhezo_529ca837ee7781.jpg?fit=640%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/urubanza-rwa-lt-mutabazi-ukekwaho-iterabwoba-ruzajya-ruburanishwa-mu-muhezo_529ca837ee7781.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSLt Mutabazi imbere y'urukiko. Hari Ku wambere tariki ya 2/12/2013 ubwo Lt Mutabazi Yoweri yagezwaga mu rukiko, ali kumwe na bagenzi be 16 areganwa nabo, Lt Mutabazi ba musomeye ibirego aregwa byose arabihakana. Urubanza rwarakomeje maze umucamanza asomera ibirego abandi bareganwa ga na Lt Mutabazi, cyokora nyuma yikiruhuko cya saa...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE