Urukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo kuri uyu wa gatanu tariki ya 6 Ukuboza rwasomye imyanzuro y’urubanza Lt. Joel Mutabazi aregwamo na bagenzi be 17, urukiko rwemeje ko uyu mugabo akomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30, babiri bafunganywe barekurwa by’agateganyo, abagera ku icyenda bajuririra icyemozo cy’urukiko na ho abandi 7 barimo na Mutabazi  bemera umwanzuro wafashwe.

Lt. Joel Mutabazi mu mwenda w'abagororwa b'abasirikare na bagenzi be ubwo bari imbere y'urukiko

Lt. Joel Mutabazi mu mwenda w’abagororwa b’abasirikare na bagenzi be ubwo bari imbere y’urukiko

Ku rukiko umutekano wari wakajijwe, abantu benshi bategereje isomwa ry’urubanza. Nyuma yo gusobanura byinshi mu byaha Lt. Mutabazi aregwa ndetse harimo n’ibyo yemeye, Urukiko rwatangaje imyanzuro rwafashe mu mikirize y’uru rubanza rw’ifanga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Rwemeje ko Lt. Joel Mutabazi na bagenzi be 15 bafungwa by’agateganyo, rutegeka ko uwitwa Maniradukunda Jean na Mutuyimana Marie Grace bafungurwa by’agateganyo. Urukiko rwibukije abaregwa ko kujurira bikorwa mu minsi itanu.

Lt. Joel Mutabazi na bagenzi be barindwi batangaje ko batajuririra icyemezo cyafashwe na ho abandi bagera ku icyenda basigaye bavuga ko bazajurira.

N’ubwo urubanza rwabereye mu muhezo, hari amakuru mashya yagiye ku mugaragaro ajyanye n’ibyaha Lt.Mutabazi aregwa.

Urukiko rusobanura ibijyanye n’imiterere y’urubanza rwa Mutabazi, rwasobanuye ko uyu mugabo yatorokeye muri Uganda tariki ya 29 Ukwakira, 2011 agenda asize imbunda kwa Se wabo Mutamba Eugene utuye mu karere ka Rwamagana.

Uyu mugabo ngo yashakishije icyemezo cy’ubuhunzi muri Uganda biramugora, nyuma atumiza imbunda ngo yirase, avuge ko yarashwe na Leta y’u Rwanda.

Urukiko kandi rwavuze ko Mutabazi nyuma yo kubona icyemezo cya HCR yahise atangira ibikorwa byamuhuzaga na Kayumba Nyamwasa, wahunze igihugu uyu ngo yasabye Lt. Joel Mutabazi gufasha bamaneko bo muri Afurika y’Epfo kubona amakuru y’u Rwanda.

Kayumba Nyamwasa ngo yaba yaranoherereje Joel Mutabazi amafaranga n’ibikoresho birimo mudasobwa azajya yifashisha.

Joel Mutabazi byagiye byumvikana ko yagiye agirana ubufatanye na Nshimiyimana Joseph uzwi ku izina rya Camarade (yari mu ngabo z’umutwe FDLR, bareganwa mu rubanza rumwe) ngo bafatanyaga mu kuneka Leta y’u Rwanda ndetse n’aka karere.

Ibyaha Mutabazi aregwa birimo icyo gutoroka igisirikare, gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko, gukwiza impuha zigamije kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga, kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho, Iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha mu bwicanyi, kurema umutwe w’abagizi ba nabi, no kugambirira gukora icyaha cyo kugirira nabi umukuru w’igihugu.

Urukiko rwa Gisirikare rwasobanuye ko umwanzuro wo gufunga by’agateganyo Lt. Mutabazi bishingiye ku buremere bw’ibyaha aregwa, buvuga ko ibyaha akurikiranweho bikomeye ku buryo aramutse afunguwe by’agateganyo yatoroka.

Mutabazi kandi byaje kuvugwa n’Urukiko ko mbere yahakanaga ibyaha aregwa byose, n’umwunganizi we Me. Mukamusoni Antoinette, ariko nyuma y’aho urubanza rukomereje mu muhezo Joel Mutabazi yaje gusaba ijambo maze avuga ko yumva nta mahoro afite muri we ngo ku bw’umutima wamuciraga urubanza.

Yaje kwemera ibyaha byose aregwa uretse icy’iterabwoba kirimo gushinjwa gutera ibisasu Kicukiro, asaba imbabazi z’uko yaruhije ubutabera ahakana ibyaha akurikiranweho avuga ko icyaha kiryana.

Gusa Joel Mutabazi n’ubwo atazajurira yabwiye urukiko ko afunze nabi bityo ngo akaba asaba ko yafungwa nk’abandi akaba yabona uburenganzira bwo kugera ku zuba.

Joel Mutabazi utuye Masaka mu karere ka Kicukiro, yari umusirikare ufite ipeti mu ngabo zo mu mutwe ushinzwe kubungabunga umutekano w’Umukuru w’igihugu ndetse bivugwa ko yakoze imyitozo ihambaye mu byagisirikare mu gihugu cya Israel.

BIRORI Eric
UMUSEKE.RW

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/Lt.-Joel-Mutabazi-mu-mwenda-wabagororwa-babasirikare-na-bagenzi-be-ubwo-bari-imbere-yurukiko1.gif?fit=545%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/Lt.-Joel-Mutabazi-mu-mwenda-wabagororwa-babasirikare-na-bagenzi-be-ubwo-bari-imbere-yurukiko1.gif?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSUrukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo kuri uyu wa gatanu tariki ya 6 Ukuboza rwasomye imyanzuro y’urubanza Lt. Joel Mutabazi aregwamo na bagenzi be 17, urukiko rwemeje ko uyu mugabo akomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30, babiri bafunganywe barekurwa by’agateganyo, abagera ku icyenda bajuririra icyemozo cy’urukiko na ho abandi 7 barimo na Mutabazi ...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE