Kwivuguruza mu nkiko.Itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside ntabwo ryari risobanutse – Karugarama
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Karugarama Tharcisse, ubwo yagezaga ku ba depite ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryerekeye ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, yavuze ko nta muntu ukwiye guhanirwa ibitekerezo bye mu gihe cyose atagaragarwaho n’umugambi wo kubishyira mu bikorwa.
Minisitiri Karugarama yasobanuye ko itegeko ryari risanzweho ryagiye rinengwa ku gisobanuro cyaryo, akaba ari yo mpamvu harimo gutegurwa irindi tegeko.
Minisitiri Karugarama avuga ko kunengwa ku iryo tegeko kwagiye guturuka mu bantu batandukanye barimo imiryango yo mu gihugu imbere itabogamiye kuri Leta, abatavuga rumwe na Leta n’imiryango mpuzamahanga.
Abadepite bavuga ko uwo mushinga ugaragaza ko ibihano k’uwahamwe n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside bizaba bijenjetse, kuko uwo mushinga ugaragaza ko igihano gikuru ari igifungo cy’imyaka 9 mu gihe cyari ugufungwa burundu.
Abadepite bagaragaza kandi ko uyu mushinga utagaragaza neza igihe umuntu ahamwa n’ingengabitekerezo n’icyashingiweho mu kugabanya ibihano, bakibaza niba byaba bitaratewe n’igitutu cy’imiryango mpuzamahanga.
Minisitiri Karugarama yasobanuriye Abadepite ko umushinga w’iryo tegeko udatanga ibihano, ahubwo ko ibihano bizakomeza gushingira ku itegeko mpanabyaha ry’u Rwanda, ryakuyeho igihano cy’urupfu kandi rikanemera igihano nsimburagifungo.
Ku kijyanye n’ibihano, Karugarama akomeza avuga ko politiki ya Leta yo guhana ibyaha atari ukubika abantu muri gereza, ahubwo ko ari ugutanga amahirwe yo kwicuza, imiryango y’uwakoze icyaha ikamufasha kubona ko yakoze icyaha, nyuma yo kugororwa akongera akagaruka muri sosiyete nyarwanda. Yongeraho ko ari na yo mpamvu abakoze Jenoside bagiye bahanishwa ibihano bito.
Minisitiri Karugarama yakomeje asobanura ko impamvu basaba ko itegeko risanzweho rihinduka atari igitutu cy’imiryango mpuzamahanga cyangwa gushaka kunezeza abanyamahanga, ahubwo ko ari uko na bo ubwabo basanze ryari ryanditse mu buryo budasobanutse.
Avuga ko iri tegeko ritari risobanutse ku buryo n’abacamanza ubwabo batumvaga icyo ryaba ryenda kuvuga bigatuma hariho abagiye batsinda kandi bari bakwiye gutsindwa.
Minisitiri yabwiye abanyamakuru ko ririya tegeko ritahuzaga ibitekerezo n’ibikorwa kuko ibitekerezo bidafatika iyo bidahujwe n’ibikorwa.
Yagize ati “ntabwo wareba umuntu uko asa, cyangwa uko yitwara cyangwa ahumeka ngo uvuge ko umubonyemo ingengabitekerezo kuko udafite igikorwa cyagaragajwe n’ibyo bitekerezo.â€
Muri rusange, uyu mushinga w’iri tegeko wemejwe n’abadepite 40 kuri 57 kandi bagaragaza ko bawishimiye, ariko na none bagaragaza ibibazo bitandukanye. Minisitiri Karugarama avuga ko impungege zabo azumva kuko iyo havuzwe ingengabitekerezo ya Jenoside itumvikana mu buryo bumwe kuri bose.
Uyu mushinga ukaba warateguwe n’inzego zose za Leta, sosiyete sivile, imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, impuguke yavuye muri kaminuza yo muri Amerika ndetse by’umwihariko Leta y’u Bwongereza ikaba ari yo yishyuye umuhanga (consultant) w’Umunyakanada wateguye imbanzirizamushinga y’iryo tegeko ari na yo yahawe Inteko Ishinga Amategeko.
What’s up, for all time i used to check website posts here early in the break of day, as i enjoy to learn more and more.
Vologoto! Ingengabitekerezo 9 nonese kuki bamukatiye 8? Ntamategeko mpanabyaha dufite nahari ntakurikizwa dufite amatiku mumwanya wamategeko namunkandire yunve ikyondikyo! Karugarama urishwaza guhagararira iyo leta!!!!!!!!!!!
AHATARI UBUTEGETSI NTIAHABA AMATEGEGEKO.:umWICANYI ATEGEKAKA KWICA;
/ UMUJURA ATEGEGEKA kWIBIRWA
: UMUROZI ATEGEKA KUROGA ABAENEGIHUGU
: UMINYAGITUGU ATEGEKA KO BAMURAMYA .
nONE SE AYA nI : AMATEGEKO ANOGEYE BENE KANYARWANDA;
hAGOWE UWO IBI BYOSE BIZABAZWA,,,,,,,,,??????????
Abanyarwanda bahumeka wenda EAST AFRICA COMMUNITY ikoreye hamwe ubutabera wenda umuntu akaba yahitamo kuburanira aho ashaka nibura abanyarwanda bajya bajya kuburanira kenya cg Tanzania !! ! Nkuko nubundi amafranga ubu dutangiye kuyashyira muli Bank ya Kenya kuko aliho afite umutekano urambye !!!
Ubu abayobozi barajya kubaza umutungo wumuntu muli bank ngo barebe ayo yatanze muli GATINDI YATEYE NGO NI GACIRO FUND !! za maneko kubona zitera ubwoba abakozi ba Bank Bakazitangaliza umutungo wumuntu kandi aba ali PRIVATE .
Nakumiro muli uru rwanda mbandoga Rudahigwa
Iyo leta yerekana ko ikomeza kwivuguruza hamwe no kuyobya abaturagye,ibyayo biba byayirangiranye.Iba yageze ahamanuka kandi hadashobora gugira gihagalaro.Nimutegereze mwibonere akabidishyi bishyize kuntebe batabishoboye!
Ahahahaaaaa ko mbona RNC yabateye ubwoba , nimuyitege muhangane nayo kuko intumbero yayo aliyo guhuza abanyarwanda no kubafasha kurangiza burundu abategekesha igitu
None se Ingenga ihindutse iki mbega Intiti za Kagame koko mwiyemeje gukuliza inama iyo Nkandagira ibitabo Kagome ,.
Ntakaraba reka RNC ibereke aho Intiti zili
Vive RNC uziye igihe twari tugukeneye tuli benshi teri imbere nk’umuzinga shikama weme kuko ukunda ukuri . Ushigikiwe n’abanyarwanda
Kwisubiraho si bibi, ndetse ni ubugabo. Aliko ibi bikozwe ni igitonyanga mu nyanja. Kandi kuvuga ngo abanya Canada, abanyamerika..n’abandi ngo bagize uruhare mu guhindura ili ngirwa tegeko, ni ingirwategeko kuko n’abali bararishyizeho biyemereye ko ritali rifudutse, ngaho abo banyamerika n’abanya Canada nibagire n’uruhare mu guhindura n’ibindi byose bitagenda muli kino gihugu cyane. ikibazo ni uko ali byinshi, ntaho babihera. Ubundi se uretse kuvuga ibitagenda hano, ibigenda ni ibihe ngo abe aribyo duheraho twubaka ? Cyeretse gukuraho byose, n’ababishyizeho bakajyana nabyo, maze hakajyaho ibishya n’abantu bashya. Nkeka ko alicyo baliya banyamahanga bisunze ngo babafashe guhindura ili tegeko alibyo bazabateramo inkunga (kubafasha kuvaho). Reka turebe wenda ntibizatinda, ibimenyetso bitangiye kugaragara.
hello I was very impressed with that the setup you used with this blog.
I use online pages my self so congrats. definatly adding to favorites.
Some truly nice and useful info on this site, likewise I conceive the style holds first-class features.