Kuvugisha ukuri mu Rwanda rwa Kagame bihanirwa imyaka 22!
Ndabeshya? Nimba umuntu yiciwe agasaba ubutabera bikamuviramo gusenyerwa no kunyagwa ibye byose , bwacya agaterwa iwe akadoderwa ibyaha agafungwa yajya guhabwa ubutabera bakamubwira ko ibyo avuga yiregura atabyemerewe bakamusabira kubifungirwa imyaka 22, ubwo kuvugisha ukuri si cyo kibazo muri uru Rwanda rwa Kagame ?
Ababeshya bakomerwa mumashyi bagahambwa impundu ;niryo tegeko ! Icyaha ni ukuvugisha ukuri.
Murwanda inzego zaracuramye ibyemezo zigenda zifata ziba zisekeje kuburyo buteye agahinda gusa ! Umushinjacyaha ngo yari azi ko Diane Rwigara n’ umubyeyi we Adeline Rwigara bari bitabiriye urubanza rw’ Urukiko Rukuru ku Kimihurura kugirango basabe imbabazi yazitegereje araheba , ahubwo bamushimangirira ibyo bavuze na mbere. Nyamara Kagame abanyarwandakazi bazamukoraho!
Abanyarwanda batagira ingano bakomeje kwigira ubutwari bwo kuvuga ukuri kubarimo kuri Diane na mama we .
Kagame aribeshya nimba yibwira ko kubakatira 22 bizazimya urumuri rw’ ukuri gukomeje kubuza amahoro igicuku cy’ ikinyoma cye kimaze kuruha . Ubwoba buragenda buva munzira kandi amaherezo abanyarwanda bose bafunzwe umunwa bazabushira bavuge.
Igihe kizagera u Rwanda rugere kubwisanzure bwabuze Diane Rwigara yibukije umushinjacyaha wa Kagame agatitira . Tuzabugeraho. Tuzibohora igisuti , twishyire twizane iwacu nk’uko bikwiye , si inzozi.
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/amakuru-2/kuvugisha-ukuri-mu-rwanda-rwa-kagame-bihanirwa-imyaka-22/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/11/images-2-3.jpg?fit=226%2C223&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/11/images-2-3.jpg?resize=140%2C140&ssl=1LATEST NEWSOPINIONNdabeshya? Nimba umuntu yiciwe agasaba ubutabera bikamuviramo gusenyerwa no kunyagwa ibye byose , bwacya agaterwa iwe akadoderwa ibyaha agafungwa yajya guhabwa ubutabera bakamubwira ko ibyo avuga yiregura atabyemerewe bakamusabira kubifungirwa imyaka 22, ubwo kuvugisha ukuri si cyo kibazo muri uru Rwanda rwa Kagame ? Ababeshya bakomerwa mumashyi bagahambwa impundu...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS