Kuva mu Ukuboza HEINEKEN irengerwa ku Gisenyi, inahenduke
Kuri uyu wa mbere, BRALIRWA yatangaje ko guhera tariki 20 Ukuboza 2018 izatangiza kumugaragaro kwenga Heineken aho isanzwe yengera izindi nzoga zayo ku Gisenyi mu karere ka Rubavu.
U Rwanda ruzaba rubaye igihugu cya cyenda (9) muri Africa cyenga, gipfunyika kikanagurisha Heineke imbere mu gihugu, nyuma ya Nigeria, Namibia, South Africa, Algeria, Morocco, Misiri, Tunisia na Ethiopia.
Gutanga ubu burenganzira bwo gukorera Heineken mu Rwanda ni ikimenyetso cy’ikizere kinini HEINEKEN NV iba itanze, kompanyi iharanira cyane kugurisha ibintu bifite ireme.
Gukorera Heineken mu Rwanda ni intambwe ikomeye y’iterambere rya BRALIRWA nk’uruganda rutanga serivisi zinoze.
Gukora Heineken mu Rwanda bizavanaho kuzitumiza mu Buholandi byakorwaga na Bralirwa kuva mu 1991.
Ubu burenganzira kandi butanzwe nyuma y’ishoramari mu ruganda n’ibikoresho mu rwengero, ubuhanga n’ubuzobere. Heineken ikorerwa mu Rwanda izakomeza kugira ubuziranenge ndetse ngo kuyikorera mu Rwanda bizanongera uburyohe bushya.
Sander Bokelman ushinzwe ubucuruzi muri Bralirwa ati “Heineken ubu izaba ifite uburyohe bushya nk’aho waba uriho uyinywera muri bar i Amsterdam.”
Ibi kandi ngo bizaha amahirwe mashya Bralirwa n’abafatanyabikorwa bayo mu kuyoherereza n’ibihugu bituranyi.
Sander avuga kandi ko iyi ari inyongera kuri gahunda ya ‘Made in Rwanda’ buri munyarwanda wese yaterwa ishema nayo kuko kureka kuzitumiza mu mahanga bizatanga umusanzu mu bukungu bw’igihugu.
Hejuru y’ibi, Heineken izahenduka ku bayinywa kuko izava ku 1000Frw ku icupa ikajya kuri 800Frw ku icupa rya 33Cl kugira ngo abanyarwanda bayibone ari benshi nk’uko bivugwa na Victor Madiela umuyobozi mukuru wa Bralirwa Plc.
Source : https://umuseke.rw/kuva-mu-ukuboza-heineken-irengerwa-ku-gisenyi-inahenduke.html
https://inyenyerinews.info/amakuru-2/kuva-mu-ukuboza-heineken-irengerwa-ku-gisenyi-inahenduke/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/11/image-32-1.jpg?fit=800%2C800&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/11/image-32-1.jpg?resize=140%2C140&ssl=1LATEST NEWSKuri uyu wa mbere, BRALIRWA yatangaje ko guhera tariki 20 Ukuboza 2018 izatangiza kumugaragaro kwenga Heineken aho isanzwe yengera izindi nzoga zayo ku Gisenyi mu karere ka Rubavu. U Rwanda ruzaba rubaye igihugu cya cyenda (9) muri Africa cyenga, gipfunyika kikanagurisha Heineke imbere mu gihugu, nyuma ya Nigeria, Namibia, South...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS