Kizito bamufitiye gahunda ki?
Hari igihuha cy’ uko ngo Kizito Mihigo , umuhanzi nkunda cyane , yaba agiye kurekurwa ahawe imbabazi z’ ubuntu!
Kagame yaba agiye guha Kizito Mihigo ushinjwa n’abakozi be telephone irimo amagambo amushinja kumugambanira : “Isn’t there a way to force him? Or why don’t we kill him (Kagame) only?” ( Mukinyarwanda : “Ntanzira yindi ishoboka yo kumuhata? Cyangwa kubera iki tutamwica wenyine?”)
Aya magabo bivugwa ko yasanzwe muri telefone yitirirwa Kizito Mihigo , ninde Kagame yayababarira uko mumuzi?
Nimba bishoboka ubwo na Victoire Ingabire , Diane Rwigara , Deo Mushaidi n’ abandi bose bashinjwe kugambanira umukuru w’igihugu ntamagambo akarishye nk’ aya babasanganye , bagakatirwa ibihano bidasobanutse , biremereye , bashobora kuba bagiye kubona ubutabera! Abasirikari bose bafunzwe bagiye kurekurwa!
Tuvuge ko haba igitangaza akarekurwa . Yakongera akaririmba mu Rwanda tugatinyuka kumva indirimbo ze ko baduhahamuye kuburyo nubu ari ukuzumva kuri youtube umuntu yihishe?
Kagame utaragiriye impuhwe Seth Sendashonga wamucumbikiye , Patrick Karegeya na Kayumba Nyamwasa basangiye akabisi nagahiye , Kagame utaragiriye impuhwe Theogene Rudasingwa , Kagame utaragiriye impuhwe Tom Byabagamba wamurinze kuva mw’ ishyamba akamuziza umuwandimwe we ashinja guhungabanya u Rwanda n’ ikaramu ye amusesengurira kubuntu ibitagenda muri iryo terambere ahora avuga niwe ugiye kugirira impuhwe uwaba yaramuvuzeho ngo “kuki tutamwica wenyine “?
Nkumbuye Kizito n’ indirimbo ze ariko ibi byaba ari ukurota …
Cyereka nimba hari umwanya bamuteganyirije mu itorero muri ya gahunda y’abapfa bahagaze…
Tubitege amaso.
(Uwatugejejeho iki gitekerezo yasabye ko tudatangaza izina rye.)