Umwe mu barimu yabwiye Umuseke ko iki kibazo kibangamira ireme ry’uburezi, kuko bigoye kwigisha utariye ukennye kandi ufatwa nk’umuhemu mu gace utuyemo kubera imyenda. Mu cyumweru gishize ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwavuze ko iki kibazo bwakiganiriye na ADRA/Rwanda. Muri ADRA/Rwanda bemera ko hari abarimu bamaze igihe badahembwa ariko ngo byabanje guterwa n’amakosa yabo kuko batanze nomero za konti zitari zo.

Abarimu bo kuri iri shuri rya Paysannat L bamaze amezi menshi badahembwa ngo bibangamiye imibereho yabo

Abarimu bakora kuri Paysannat L barimo abahembwa na Leta abandi bagahembwa n’umuryango nterankunga wa ADRA/Rwanda, aba bahembwa na ADRA baheruka guhembwa mu Ukuboza 2018, nk’uko babivuga ngo bageze iki gihe babwirwa ko ikibazo cyabo kiri gukurikiranwa.

Umwe mu bakora kuri Paysannat L yatangarije Umuseke ati “Batubwiraga mu byumweru bibiri bishize ko amafaranga bazaba bayohereje kuri konti, na n’ubu ntaraza kandi abantu bamerewe nabi. Mwarimu uramubaza ireme ry’uburezi atariye, atishyuye inzu akodesha, aho tuba abaturage badufata nk’abahemu.”

Sengarama Robert ushinzwe uburezi muri ADRA/ RWANDA yatangarije Umuseke kuri uyu wa kabiri  ko yari azi ko ikibazo cy’imishahara y’abarimu bashinzwe guhemba cyakemutse.

Ati “Bamwe babonye imishahara abo byari bitarakemuka ni abo muri SACCO kuko SACCO zifite konti muri BK. Mbere bari batanze nomero za konti zitari zo biratinda biza kutugarukira, twongeye kubyohereza, twumvaga ko amafaranga bayabonye kuko natwe ntibidushimishije.”

Mu kiganiro n’Abanyamakuru ku wa kane w’icyumweru gishize, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukandarikanguye Gérardine yavuze ko iki kibazo cy’abarimu ba Paysannat L, ishuri ryegereye inkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe, kizwi ko ndetse bamaze igihe bakiganiraho na ADRA.

Yagize ati “Ikibazo cy’abarimu ba Paysannat L batinda guhembwa na ADRA/Rwanda turakizi. Twakoranye inama na bo (ADRA) tubasaba ko hari ibyo bashyira ku murongo. Hari imbogamizi batwereka ziba zatumye bibaho ariko twifuza ko zitakomeza kubaho kuko niba nibuka neza ni inshuro ya gatatu bibaye mu myaka itatu ikurikirana.”

Visi Mayor Mukandarikanguye avuga ko hari amezi ADRA/Rwanda igeramo kubera gahunda y’igenamigambi yabo bigasa nk’aho batinze guhemba abarimu, gusa ahakana ko amezi abarimu bamaze badahembwa kuri Paysannat L ataragera kuri atatu.

Ati “Amezi si atatu, ahubwo agiye kuba abiri ukwa gatatu ntibarakwinjiramo nkurikije uko twavuganaga na bo. Ni amafaranga y’abaterankunga kuko uburezi bwo kuri Paysannat L tubufatanyije n’imiryango ikorana n’inkambi.”

Ikigo cy’amashuri cya Paysannat L ni cyo gifite abanyeshuri benshi mu gihugu hose, bagera ku bihumbi 23, ahanini kubera abanyeshuri b’impunzi z’abarundi baba mu nkambi ya Mahama.

Cyahoze ari ikigo kimwe ubu cyaciwemo ibigo bitanu kuko gifite abanyeshuri benshi. Abarimu bacyo bamwe bahembwa na Leta abandi bagahembwa na ADRA/Rwanda barimo n’Abarundi bahigisha bavuye mu nkambi ya Mahama.

Mukandarikanguye avuga ko igenamigambi rya ADRA/Rwanda riba mbere y’iry’Akarere bakibwira ko Leta izahemba umubare munini w’abarimu kandi batabivuganyeho n’Akarere bigatuma bategura ingengo y’imari idahuye n’umubare w’abarimu bazahemba.

Ati “Ntekereza ko ari igenamigambi bakwiye kunoza, ituma bamenya ngo dutangiye guhemba abarimu banga he, tuzahemba banga he muri uriya mwaka kugira ngo batazagongwa n’ikibazo k’ingengo y’imari.”

Ni cyo kigo kigwaho n’abanyeshuri benshi mu gihugu bagera ku bihumbi 23

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/image-17.jpg?fit=225%2C225&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/image-17.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSUmwe mu barimu yabwiye Umuseke ko iki kibazo kibangamira ireme ry’uburezi, kuko bigoye kwigisha utariye ukennye kandi ufatwa nk’umuhemu mu gace utuyemo kubera imyenda. Mu cyumweru gishize ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwavuze ko iki kibazo bwakiganiriye na ADRA/Rwanda. Muri ADRA/Rwanda bemera ko hari abarimu bamaze igihe badahembwa ariko ngo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE