Inyeshyamba za ADF zirangwa muri Congo Kinshasa ngo zishobora guterwa mu minsi iri imbere kuko ngo ingabo za Congo ziri mu myitozo yo kwitegura uru rugamba.

Ibi ni ibyatangajwe n’umuyobozi w’ingabo za Uganda, Gen Katumba Walama ubwo yaganiraga na Chimpreports, nyuma y’uruzinduko yagiriye muri Congo Kinshasa.

Katumba ngo yabwiwe ko ingabo za Congo Kinshasa zifatanyije na Brigade d’Intervention zizirukana inyeshyamba za ADF mu mijyi zirangwamo nka Beni aho uyu mutwe wakunze no kurangwa n’ibikorwa byo guhunganya umutekano mu gihugu ukomokamo cya Uganda.

Ku munsi wo kuwa Mbere abagera ku 4000 mu ngabo za Congo Kinshasa bakaba barerekeje mu gace ka Kamango mu myitozo yo kwitegura gutera ibirindiro bya ADF nk’uko Chimpreports ikomeza ibivuga.

Kuba ingabo zigize Brigade d’Intervention zizafasha FARDC mu kurwanya uyu mutwe bikaba ngo bitanga icyizere ko ingabo za Congo Kinshasa zishobora kuzagera ku ntsinzi.

Mu mwaka w’I 1990 umutwe wa ADF wagaragaraga mu turere twinshi tw’igihugu cya Uganda nka Kamwenge, Kasese, Mbarara , Bushenyi, Bundibugyo aho izi nyeshymba zagiye zinica inzirakarengane z’abaturage mu bikorwa by’iterabwoba byaziranze.

Mu mwaka wa 2000 ubwo Uganda na RDC byagirana ubufatanye mu bijyanye n’umutekano benshi mu bayobozi b’uyu mutwe bakaba barishwe ariko kuwuburizamo burundu ntibyabasha kugerwaho.

N’ubwo mu gihugu cya Uganda kuri ubu harangwa umutekano ,Gen Katumba akaba avuga ko umutwe wa ADF utajya ubura kugaragara mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano byibasira abashinzwe kuwurinda dore ko zirangwa mu duce turi ku mupaka uhuza Congo Kinshasa na Uganda.

Uyu mutwe urangwa ku musozi wa Rwdnzori muri Kivu y’Amajyaruguru ukaba ngo ufite abarwanyi benshi ugereranije na mbere aho bavuye kuri 800 bakagera ku 1300 mu mwaka wa 2012.

ADF ikaba ivugwaho gukorana n’umutwe wa Al-Shabaab wo mu gihugu cya Somaliya aho ngo banahana abasore bakiri bato bajya kurwana muri Somaliya nyuma yo kubatoza.

Uyu mutwe ukaba ukora ibikorwa bitandukanye birimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro arinacyo kiwinjiriza amafaranga yo kwifasha ariko kandi ngo ugabwa n’inkunga bivugwa ko zitangwa n’ibihugu nk’ Ubwongereza .

ADF ivugwaho kongera abasirikare bayo ibakuye mu Burundi, Uganda na Tanzaniya aho bajya muri Congo Kinshasa baciye ku mupaka wa Bwera.