‘Kihebe’ wa Team Rwanda yarabuze kuva ku wa gatanu
Habura iminsi micye ngo irushanwa rya Tour du Rwanda ritangire Samuel Hakiruwizeye bakunda kwita Kihebe umwe mu bakinnyi batanu b’ikipe izaba ihagarariye u Rwanda mu irushanwa hashize iminsi itatu ikipe yaramubuze.
Uyu mukinnyi w’imyaka 22 yavuye mu bandi ku wa gatanu asabye uruhushya rwo gutaha kuko hari igikoresho cy’umukino wo gusiganwa ku magare yashakaga kujya gufata iwabo i Huye.
Yahawe uruhushya ariko bamusaba ko arara agarutse mu mwiherero i Musanze, aho we na bagenzi be bamaze amezi abiri bitegura cyane isiganwa rya Tour du Rwanda.
Tour du Rwanda uyu mwaka izitabirwa n’abakinnyi bose hamwe 165 b’amakipe 17 yo mu bihugu bya; Algeria, Angola, Cameroun, Ethiopia, Eritrea, France, Italy, Israel, Kenya, Japan, Kazakhstan, Rwanda, South Africa na USA.
Umutoza w’ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare mu ijoro ryakeye yanditse kuri Twitter asaba ko “niba hari uzi aho uyu mukinnyi yaba aherereye yahita abimubwira ako kanya” ashyiraho n’ifoto ye.
Bigaragaza ko uyu mukinnyi amaze iyi minsi atari kumwe na bagenzi be. Ubu butumwa bw’uyu mutoza yaje kubuvana kuri ‘Account’ ye ya Twitter.
Umuseke wagerageje kuvugisha uyu mutoza ngo tumubaze niba Samuel yabonetse ariko kugeza ubu ntibyashoboka. Ubutumwa twamwandikiye na bwo ntiyabusubije.
Telephone igendanwa ya Samuel Hakiruwizeye nayo kugeza ubu ntabwo iri ku murongo kuva bamubura.
Kuwa kane w’icyumweru gishize abakinnyi basiganwa ku magare bahagarariye u Rwanda mu marushanwa anyuranye aheruka bahawe amafaranga y’ibihembo byabo. Hakiruwizeye na we ni umwe muri bo.
Hari amakuru ko uyu mukinnyi yaba atarashimishijwe n’ibihembo yegenewe ndetse akabwira bagenzi, mbere yo kugenda, ko yumva atazitabira isiganwa bamaze amezi abiri bitegura.
Samuel ni umwe mu bakinnyi beza bakiri bato batanga ikizere mu mukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda.
Amaze guhagararira u Rwanda mu marushanwa atandukanye muri Gabon, Cote d’Ivoire n’ahandi.
Ikipe izahagararira u Rwanda (Team Rwanda) muri Tour izatangira muri week end igizwe na;
Ruberwa Jean Damascene
Ndayisenge Valens
Mugisha Moise
Uwizeye Jean Claude
Na Hakiruwizeye Samuel ubu utari kumwe na bagenzi be.
Indi kipe ni Benediction igizwe na;
1.Nsengimana Jean Bosco
2.Uwizeyimana Bonaventure
3.Manizabayo Eric
4.Munyaneza Didier
5.Byukusenge Patrick.
Iyi nkuru turacyayikurikirana.
UMUSEKE.RW