Kigali yaciye amarenga ko ishobora kwongera gushimuta Paul Rusesabagina.
Nyuma yuko bwana Paul Rusesabagina agaragaye mu Bubirigi aho yahuye n’abantu bamwe bari mu batavugwa rumwe n’Ubutegetsi bwa Paul Kagame, Leta ya Kigali ibicishije mu muzindaro wayo Rushyashya yaciye amarenga ko Rusesabagina ashobora kuzisanga i Kigali.
Bwana Rusesabagina Paul muri uyu mubonano yahatangarije ko naho yacibwa umutwe atarota areka gukora Politike ndetse yumvikanye ashishikariza abatavuga rumwe na Kigali kwishyira hamwe bagahuza imbaraga mu rwego rwo kubasha guhangana numunyagitugu Paul Kagame na FPR ye.
Paul Rusesabagina yaje no kuhatangariza ko afite gahunda yo gushinga urugaga ruzahuriza abatavuga rumwe nubutegetsi hamwe, aha umuntu akaba yakwibaza niba we azabishobora kuko hari abandi benshi bagerageje ariko bikananirana. Biracyaza, ntukabe kure ya Inyenyeri…
Noble Marara.