Ku mugoroba wo kuwa Kabiri tariki 17 Ukuboza 2013 ahagana saa kumi n’imwe (5pm) imvura ifite ubukana budasanzwe yaguye mu duce dutandukanye mu Rwanda aho yibasiye bikomeye umujyi wa Kigaliikangiza ibikorwa remezo bitandukanye birimo imihanda.

Iyi mvura yamaze amasaha arenga atatu igwa, yangije byinshi ku buryo bugaragara ituma imihanda myinshi yo mu mujyi wa Kigali ifunga ndetse na bamwe mu bagenda mu mudoka bahitamo kuziraza ku mihanda mu duce tumwe na tumwe tugize uyu mujyi.

Agace ka Nyabugogo gaherereye ahameze nko mu gishanga niko ahanini kibasiwe bikomeye n’iyi mvura aho imihanda yacitse ndetse amazi akinjira mu maduka amwe n’amwe.

Kugeza ubu ntiharamenyekana agaciro k’ibyangijwe n’iyi mvura dore ko hakiri kare kugira ngo hamenyekane ibyangijwe ariko mu mujyi wa Kigali ibikorwa byo gusukura no gusana ahangiritse byatangiye mu gitondo kuri uyu wa Gatatu.

IGIHE yagerageje kubakusanyiriza amafoto ya hamwe na hamwe hangijwe n’iyi imvura ndetse n’amwe mu mafoto yafashwe agaragaza ubukana iyi mvura yari ifite ubwo yagwaga mu mujyi wa Kigali.

Ubwo imvura yatangiraga kugwa ikirere cyahindutse bigaragara

Ibiti bitatse ku mihanda byangiritse

Isangano ry’umuhanda ujya kuri LDK na Gikondo ryangiritse bikomeye

Idepo ya ERI Rwanda yangirijwe n’amazi ku buryo bukomeye

Ibikorwa by’isukura byatangiye muri Nyabugogo

I Nyabugogo ahazwi nko ku Mashyirahamwe. Uyu muhanda ukunda kwangizwa n’imvura ikomeye

Imihanda imwe muri Nyabugogo yafunzwe

Mu Gatsata ibyondo byuzuye mu nzu z’ubucuruzi

Hamwe na hamwe rigori zarengewe amazi yuzura mu mihanda

Abatwaye imodoka barigengesera kubera ubunyerere

Mu isangano ryo mu Kanogo hanginjwe n’umuvu w’amazi menshi
Source: Igihe.com

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/dscn1909-f646b.jpg?fit=600%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/dscn1909-f646b.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSKu mugoroba wo kuwa Kabiri tariki 17 Ukuboza 2013 ahagana saa kumi n’imwe (5pm) imvura ifite ubukana budasanzwe yaguye mu duce dutandukanye mu Rwanda aho yibasiye bikomeye umujyi wa Kigaliikangiza ibikorwa remezo bitandukanye birimo imihanda. Iyi mvura yamaze amasaha arenga atatu igwa, yangije byinshi ku buryo bugaragara ituma imihanda myinshi yo mu mujyi wa Kigali ifunga ndetse...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE