Kicukiro : Indi gerenade yahitanye umwe inakomeretsa 8 mu isoko
Mu ma saa saba n’igice z’amanywa yo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Nzeri, indi gerenade yaturikiye imbere mu isoko rya Kicukiro, yica umuntu 1 ikomeretsa 8.
Iyi gerenade ituritse mu gihe hatarashira amasaha 24 indi itewe inyuma y’iri soko ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, igahitana undi muntu naho 14 bagakomereka.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Damas Gatare yabwiye abanyamakuru ko nyuma y’iperereza ry’ibanze, Polisi yasanze iyi gerenade yaturitse nyuma yo kuba yari yateranwe n’iyo ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, ariko yo igahagama mu gisenge cy’iri soko, none ubu ikaba aribwo ituritse.
Umwe mu bigereye aho iyi gerenade yaturikiye, yavuze ko yaturitse mu gihe abantu bari bari kurema iri soko nk’uko bisanzwe. Yavuze ko mu gihe inzego zishinzwe umutekano zahageraga atabashije kwegera aho yatewe neza kuko zahise zihazitira, gusa yumvaga bamwe mu bakomeretse bataka.
Mu gihe inzego z’umutekano zahageraga kugira ngo zikore iperereza, imbangukiragutabara (ambulance) nazo zarimo zitabara ababa bakomerekejwe n’iyo gerenade.
Nyuma ya gerenade yatewe inyuma y’iri soko, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, Polisi y’igihugu yatangaje ko yataye muri yombi abantu 3 mu gihe iperereza ryari rikomeje.