Bamwe mu bayobozi ba RNC bahugiye mu uguseka Rusesabagina ntibabona ko Kabarebe  abasatiriye. Baraseka uburyo Rusesabagina yashutswe batabona ko nabo bugarijwe n’ ubutasi bwa generali kabarebe! Abegereye umuyobozi w’ iryo shyaka bafite ayo makuru barajya impaka ku ukuntu bayageza ibukuru ntawe akomerekeje kugirango hagire igihinduka mu micungire y’ umutekano w’ abayobozi n’ abarwanashyaka b’ imena.

Amagambo ya perezida Kagame ku byaha by’ intambara byakorewe abahutu ashobora kuzaviramo ibibazo bikomeye umuyobozi w’ ishyaka RNC yirengagijwe na nyiri ubwite, abandi muri opozisiyo bayasamira hejuru badatinze ku icyaba cyarateye perezida Kagame kugaruka kuri abo bahutu ahora abazwa muri iki gihe u Rwanda rwitegura kwakira CHOGM 2021. Kigali ikeneye umuntu yakwereka mpatsibuhugu imushinja kumugaragaro ibyo byaha by’ intambara RPF ijya inyuzamo ikemera. Ntibishobora guhera mu ukwemera ko byabaye kwa nyirarureshywa kumaze imyaka 30 kandi abo muri systeme babiregwa nta bwamamare nk’ubwa  Kayumba Nyamwasa bafite.

Gusa ibyaha by’ intambara si byo byonyine bya gahangayikishije kinini wa RNC. Icyakamuteye inkeke kuri ubu ni igihuha kivuga ububitsi w’ iryo shyaka risigaye ryarahindutswe nka business ya famille , mubucuti bwihariye n’ umucuruzi ukomeye wo muri afurika y uburengerazuba, ushobora kuba ari undi “muvugabutumwa” nka bishop Niyomwungeri, n’ indege hafi aho!

Opozisiyo nyarwanda  ikomeje gukora amakosa , nyamara ntiyabuze inama n’abajyanama. Ikibazo cyayo ni uko izo nama izisuzugura ntizikurikize bikarangira igenda ihura n’ ibyago umuntu  areba nk’ ureba impanuka z’ imodoka umunota ku uwundi.

Abanyepolitike ba oppozisiyo yacu bamaze imyaka  muri muzunga imwe , bakora amakosa amwe, bagwa mumitego imwe kubera politike iciriritse bakora yaba ishingiye ku ubutiriganya bw’ amoko cyangwa se iyadutse yo kwiba abaheze hanze y’ igihugu ibizeza ibidashoboka.

U Rwanda rukeneye opozisiyo igizwe n’ abanyepolitike b’ umwuga , bareba kure , bajya impaka ku bibazo nyabyo byugarije societe nyarwanda batabica kuruhande.

Dukeneye opozisiyo y’ ibitekerezo bikebura leta, y’ ibitekerezo byubaka bikemura ibibangamira umuryango nyarwanda. 

Dukeneye opozisiyo yifitiye ikizere, ikorera mu umucyo kuko inanirwa kugaragaza icyo irusha leta y’ igitugu irwanya ibangamira u Rwanda murugendo rwa demokarasi kurusha niyo leta ubwayo.


Inyenyeri News Group