Ku mugoroba w’ ejo tariki ya 04/Werurwe/2014, mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Kayenzi, akagari ka Cubi, ni mu mudugudu wa Gitwe, umugabo n’ umugore bari bahekanye ku ipikipiki batawe muri yombi n’ abantu batazwi.

 

Hari ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri mu masaha y’ umugoroba, ubwo moto yazamukaga ahitwa i Ntwali berekeza muri centre ka Kayenzi , igeze ahitwa muri Mahari ihura n’ imodoka ebyiri zihita ziyitambika imbere uwo mugabo n’ umugore bari bari kuri iyo moto bahita babanaga muri iyo modoka na moto bari bariho.


Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’ amajyepfo aho Kayenzi ibarizwa

Ubwo bagundaguranaga, abaturage bahuruye baje gutabara, dore ko bavuzaga induru ndende, bahageze barashwemo amasasu n’ abo bantu bari bafite imodoka ariko ku bw’ amahirwe nta n’ umwe amasasu yagize icyo atwara, bose bumvise urusaku rw’ amasasu bakizwa n’ amaguru.

Nikuze(utifuje ko irindi zina rye ryatangazwa), ni umwe muri abo baturage wabonye ibyo biba yabwiye ikinyamakuru imirasire ko yabyiboneye n’ amaso, ariko yatewe ubwoba n’ uko yumvise urusaku rw’ amasasu.

Yagize ati:”Ngiye kubona mbona imodoka ebyili zitambitse imbere ya moto,umugabo wari uyitwaye abari bari muri izi modoka baba bamunazemo bamubwira bati kuki utwivangira mu mali? Ageze mu modoka yatangiye gutaka abaturage bahurura ari benshi ariko basubizwa inyuma n’ urusaku rw’ amasasu yarashwe n’ abo bagabo”.

Abaturage bagerageje guhuruza polisi ikorera mu murenge wa Kayenzi ariko ntiyahagera, dore ko bashubijwe ko imodoka zahanyuze ari nyinshi batamenya iyo ari yo.
Twashatse kumenya icyo Polisi ivuga kuri ibi maze tuvugana na Supt. Hubert Gashagaza, ni umuvugizi wa Polisi y’ igihugu mu ntara y’ amajyepfo, adutangariza ko babyumvise ariko ko nta muntu wagaragaje ko yabuze umuntu we.
Yadutangarije ariko ko iperereza ryatangiye kandi ko hoherejweyo itsinda ngo ribikurukirane kugira ngo bahumurize abaturage. Hari amakuru avuga ko abafashwe bashobora kuba bazize ibijyanye n’ amabuye y’ agaciro acukurwa muri ako gace kandi ko hashobora kuba hari bamwe mu bapolisi babifitemo uruhare.



Sam Kwizera-imirasire.com

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/03/chief_supertendent_gashagaza_hubert_avuga_ko_amakuru_kuri_ubwo_bujura_bari_bayafite.jpg?fit=500%2C339&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/03/chief_supertendent_gashagaza_hubert_avuga_ko_amakuru_kuri_ubwo_bujura_bari_bayafite.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSKu mugoroba w’ ejo tariki ya 04/Werurwe/2014, mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Kayenzi, akagari ka Cubi, ni mu mudugudu wa Gitwe, umugabo n’ umugore bari bahekanye ku ipikipiki batawe muri yombi n’ abantu batazwi.   Hari ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri mu masaha y’ umugoroba, ubwo moto yazamukaga ahitwa i Ntwali...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE