Karongi: Yakubiswe n’abashinzwe irondo ry’umwuga arapfa
Mu karere ka Karongi mu Murenge wa Rubengera mu Kagali ka Kibirizi umusore yakubiswe n’abagabo batatu bakora irondo ry’umwuga arapfa.
Akarere ka Karongi hari mu mutuku ugaragara cyane
Nyakwigendera yitwa Uwimana Lembert, ari mu kigero k’imyaka 39 y’amavuko.
Ku wa gatandatu mu isoko rya Kibirizi ubwo ryaremaga bivugwa uyu musore wapfuye yibye telephone hanyuma akarwana n’abo yibye abanyerondo batabaye na bo bafatanya n’uwibwe gukubita nyakwigendera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w‘Umurenge wa Rubengera, Rukesha Emile avuga ko uwakubiswe yari yasinze.
Ati “Urupfu rwe rufite aho ruhuriye n’ibiyobyabwenge, y aba we yari yasinze n’abakekwaho kumukubita bari basinze.”
Uriya musore yitabye Imana ku wa mbere nyuma yo gukubitwa ku wa gatandatu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa akabihuza n’ubusinzi avuga ko uwakubiswe yagiye mu nzu akiryamira.
Yavuze ko abandi banyerondo abasaba kwitwararika, aho gukubita ahubwo bagakiza abafitanye amakimbirane kandi na bo bakirinda ubusinzi kuko ari yo mvano ya byose.
Abakekwaho kuba ari bo bakubise Uwimana Lambert bikamuviramo gupfa, ni Ntagwabira Jean Providence, Mukurarinda na Barabanyeretse Emmanuel.
Bari mu maboko y’Ubugenzacyaha kuri station ya Rubengera.
Umurambo w’uwapfiye ejo wajyanywe ku Bitaro bya Kibuye, uyu munsi amakuru yavugaga ko ari bwo ashyingurwa.
Sylvain Ngoboka
Umuseke.rw/Karongi