Karongi: Abakene bahawe inzu ariko inzara ishobora kubiciramo
Imiryango 15 ikennye cyane yavanywe ahanyuranye mu murenge wa Bwishyura ituzwa mu mudugudu wari uherutse kubakwa n’abanyeshuri bari k’Urugerero, ubu bamazemo amezi atatu. Iyi miryango yiganjemo abari mu zabukuru n’abuzukuru babo. Usibye inzu, ntaho guhinga nta n’icyo gukora kibatunga. Bavuga ko inzara igiye kubicira muri izi nzu.
Ni inzu zuzuye mu mpeshyi ishize ziri mu mudugudu wa Nyarusange, Akagari ka Gasura, Umurenge wa Bwishyura. Ubu zazanywemo imiryango ikennye cyane ariko usibye inzu nta kindi cyo kubatunga aha hantu hashya bazanywe, nta karima nta n’ikindi cyo gukora kibabeshaho.
Itatu muri iyi miryango niyo ihabwa inkunga y’ingoboka, 7 000Frw ku muntu umwe ku kwezi. Iyi miryango ivuga ko atari amafaranga yabeshaho umuntu. Ndetse ko iyi nkunga nayo batangiye kuyibona vuba aha.
Umuseke wasuye abatuye hano, dusanga biganjemo abari mu zabukuru n’abuzukuru babo bakiri bato. Bavuga ko babayeho nabi bikomeye, n’ubasuye arabibona.
Izi nzu ziriho insinga z’amashanyarazi n’amatara ariko ntayo bafite mu nzu zabo kubera ubukene bukabije barimo. Gusa amazi yo barayafite mu bigega biri kuri izi nzu.
Leopold Nsanzurwimo w’imyaka 70 yavanywe i Ruganda, yatubwiye ko yaziritse akagozi mu nda kubera inzara.
Amaze kutuzengurutsa mu nzu ye atwereka ko nta kimutunga na kimwe ahafite, ati “Twazanywe hano gupfa kuko navanywe ahandi ndwaye…turashima ko baduhaye aho kuba ariko reba nawe inzara ihari. Ntacyo kurya dufite.”
Umwe ati “Ni nko kukujugunya mu nzu ngo genda ubemo gusa ariko si inzu twaburaga gusa kuko izi nzu ntiwazirya.”
Abenshi muri izi nzu nta kindi bafitemo uretse aho kuryama, bagiye bereka Umuseke hose mu nzu bagaragaza ko nta n’icyo kurya uwo munsi bafitemo.
Mukashema Drocela umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabwiye Umuseke ko bariya bantu bakijya hariya bahawe inkunga ya VUP ngo bahahe ibyo barya banikenure ku bindi bakeneye.
Ati “hariya ni Isibo kuko ni ingo 15, tuzicarana turebe icyo bakora bari hamwe kandi cyabateza imbere.”
Hagati aha ariko avuga ko mu batuye hano harimo abafite imbaraga ngo bakwiye kujya gushakisha imirimo bagakora, naho abakuze imiryango yabo ikabafasha.
Ati “Abo twabonye ko byihutirwa twabashyize mu bahabwa inkunga, ntekereza ko nta kibazo cy’ibyo kurya gihari, abadafite imbaraga cyane nibo nababwiye twatangiye guha amafaranga ariko nanone aza yunganira za mbaraga ziri hariya zakagombye kubafasha.”
Sylvain NGOBOKA
UMUSEKE.RW/Karongi
https://inyenyerinews.info/amakuru-2/karongi-abakene-bahawe-inzu-ariko-inzara-ishobora-kubiciramo/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/12/6-500x281.jpg?fit=500%2C281&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/12/6-500x281.jpg?resize=140%2C140&ssl=1LATEST NEWSImiryango 15 ikennye cyane yavanywe ahanyuranye mu murenge wa Bwishyura ituzwa mu mudugudu wari uherutse kubakwa n’abanyeshuri bari k’Urugerero, ubu bamazemo amezi atatu. Iyi miryango yiganjemo abari mu zabukuru n’abuzukuru babo. Usibye inzu, ntaho guhinga nta n’icyo gukora kibatunga. Bavuga ko inzara igiye kubicira muri izi nzu. Bashima ko bahawe...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS