Karabaye: Barack Obama n’ umugore we bubahutswe bakorerwa ivangura rishingiye ku ruhu mu isura y’ inkende
Ikinyamakuru cyandikwa mu rurimi rw’ igi-flamand, cyasohoye iyo nkuru iriho iyo foto ubwo haburaga iminsi micye ngo Obama ajye kwifatanya n’ iki gihugu cy’ Ububiligi mu kwizihiza isabukuru y’ imyaka 100 iki gihugu kimaze kivuye mu ntambara y’ isi yose ya mbere.
Byakomeje guteza impagarara nyinshi dore ko ubuyobozi bw’ ikinyamakuru De Morgan cyasohoye iyo nkuru bwatangaje ko bayanditse batagamije kugaragaza igikorwa cyo kuronda Obama n’ umugore we.
Ubuyobozi bwa “De Morgan” busohora iyo nkuru ngo babifataga nko kwishyira bakizana nk’ abanyamakuru bafite uburenganzira bwo kwandika inkuru bashaka bagakoresha n’ ifoto bifuza nk’ uko ikinyamakuru 7sur7 ducyesha iyi nkuru cyabitangaje.
Ubu bwanditsi bwatangaje ko bwasohoye iyo foto ku nkuru yabo, nyuma yo kuyohererezwa na Perezida w’ igihugu cy’ Uburusiya Vladimir Poutine kugirango igire icyo ivuga mu izina ryuwo perezida Poutine dore ko we yatangaje ko atari afite akanya ko kugira icyo avuga.
Inkuru yari byanditse mu rurimi rw’ igifarama (flamand)
Iyo foto Vladimir Poutine yayihaye ubwanditsi bwa De Morgan ngo buyisohore ku nkuru hagamijwe kugaragaza ko Barack Obama nk’ Umuperezida wa mbere w’ umwirabura yatangiye kugurisha ibiyobyabwenge (urumogi).
Nyuma ko kugaragara ko iyo foto yakomerekeje amahanga nk’ iyo kugaragaza ibikorwa bibi bishingiye ku ironda ruhu, De Morgan ubwanditsi w’ inkuru bwatangaje ko busaba imbabazi bwivuye inyuma ko babikoze atari wo mugambi bafite.
Ifoto nk’ izi kuri Obama zaherukaga mu mwaka wa 2011 ubwo yiyamamarizaga indi manda yo kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika, ariko kugeza magingo aya iki kinyamakuru De Morgan kiratangaza ko cyamaganye ironda ruhu n’ ubwo babibacyekeye atari byo bari bagamije mu nkuru yabo.
Itangishatse Théoneste – Imirasire.com