Kagame yiyamye “inkubaganyi” zo muri RDF zituma yinjirirwa : ” Ni ngaruka hano ikibazo cyanyu cya IT mutaragikemura muzambona!”
Mu ijambo yagejeje kuba graduates bashya ba Command and Staff College ya RDF, perezida Kagame yaburiye abasirikari be bazerera kuri social media bakagwa mumutego w’ abanzi b’ u Rwanda — nka mpatsibihugu umaze imyaka hafi 30 acungira imikorere ya RDF mubwato buparitse mu nyanja ikikije Afurika y’ uburasirazuba– n’ abandi bitwikira ububanyi n’ ubufatanye mubikorwa bya gisirikari ,barimo n’ ibihugu by’ abaturanyi, bikarangira binjije ya miserebanya ibasha gusesera mumyobo ya “firewalls” z’ ibigo bya leta, harimo n’ iby’ inzego z’ umutekano.
Yaburiye kandi n’ abiha kuganira igihugu n’ abanyamahanga yaba ababa baje kubigisha cyangwa abo basanga mubihugu byabo bagiye kuhagurira ubumenyi mubya gisirikari, ko ari ubujajwa budashobora kwihanganirwa cyane cyane ku bavuga neza igihugu, basingiza umutekano wacyo bamara kumenyerana n’abo banyamahanga bakirekura kugeza kubabwira akari imurore !
Munsi iri imbere ubwo tuzamenya abananiwe kwihangana bakisubirira mugakungu ka interneti …
Samuel Kamanzi