Kagame yikanze igitsura cya EU arongera aranyerera!
Mugikorwa cya ”damage control” cyo kujijisha no guhishira amakosa Perezida Kagame yakoze mu kiganiro yagiranye na komiseri Neven Mimica wa EU kuri France 24 cyo kuri 24/06/2019 gikomeje kuvugwaho cyane , ikinyamakuru igihe kirayobya uburari kitubwira ukuntu ngo imikorere ya RFI ari iyo kunengwa cyane ndetse ko yavugirijwe induru kurubuga rwa twitter ( n’ abambari ba leta y’ umunyagitugu Kagame )… Igihe.com yatangiye uko kujijisha igira iti : “Ibyo RFI yakoze ivuga ku kiganiro Perezida Kagame aherutse kugirana na France 24, ni nko kunanirwa gutandukanya icyatsi n’ururo, ukayobya abantu ubabwira ko iyi nzira igera aha aho kuba hariya.”
Perezida Kagame wahawe amahugurwa muri “communication kuburyo asigaye abikorana ubuhanga iyo bitamujaguranye ngo ahubuke akoreshe ya mvugo ye yuzuyemo ubwishongozi , amahane n’ urugomo; ashobora kuba yanze ko komiseri Neven Mimica w’ ubumwe bw’ ibihugu by’ uburayi , amuvamo akavuga ukuntu uwo muryango wa EU wamuhaye umuburo ukaba umufungiye kuri zimwe mu imfashanyo ugenera u Rwanda ( ku inama y’ Ubudage ,Ubufaransa na Espagne ) kubera ibyakorewe impunzi za Kiziba , hitondewe kandi n’ uburyo imfungwa za politike zifashwe nabi n’ ubwicanyi n’ itoteza bikomeje gukorerwa abarwanashyaka nk’ aba FDU inkingi .
Perezida Kagame yumvikanye azamura ijwi , agaragara afunga umunya , akoresha imvugo irimo ubukana kuri Komiseri Neven Mimica watangajwe n’imvugo y’ uwo mukuru w’ igihugu . Asubiza ku ibura ry’ uburenganzira mugihugu ayoboye agira ati ” just ridiculous ” ( ” ubukobanyi gusa “… cyakora ngo umusazi arasara akagwa ku ijambo !)
Ubu impamvu abasirikari bari bamaze igihe bafunzwe ubudasurwa n’ ubutibukwa nka Rusagara , Tom Byabagamba na Joel Mutabazi bongeye kugaragara munkiko ikaba itangiye kumvikana ! Nta mpuhwe bagiriwe na bihehe , ubutabera mu Rwanda rwa Kagame buracyari bwabundi ntacyahindutse !
Ikinyamakuru Lgihe kandi kikaba nacyo cyongeye kugaragara nk’ igikoresho cya leta yambuye itangazamakuru ubwisanzure cyihutira kuvugira nyiri ugukandamiza aho gutabariza abanyarwanda ba nyiri ugukandamizwa aho kutubwira kuri icyo kibazo cy’ imfashanyo Kagame yongeye gushyira mu akangaratete kandi u Rwanda ruzitezeho byinshi , abanyarwanda bakongera bakajya mubibazo by’ inzara iziyongera ku iyo ifungwa ry’ imipaka n’ igihugu cya Uganda yateye bitewe nanone n’ imikorere y’umunyagitugu Kagame wafunze urubuga rwa politike bikabyara iryo kandamiza , ibura ry’uburenganzira bw’ imfungwa , rikaba ari naryo rivamo ubwicanyi bukorerwa abananiwe kubona ibintu kimwe nka we .
Biracyaza !
Christine Muhirwa