Perezida wacu batubeshyera ko twatoye kuri 98.9 % yasuye akarere ka Nyamagabe aherekejwe na ba Rambo iryaguye kubera ukuntu aba yikanga gusanganirwa n’ urukundo rw’ abaturage be !

Kagame yari yaherekejwe na bamwe mu bakozi be bo muri Ministeri y’ ubutegetsi bwe bemeye kumanuka bagakandagira mugiturage cya Nyamagabe .

Ubwo imihanda yari imaze iminsi ibiri iharurwa n’abaturage baho bamenyereye inkoni n’ iterabwoba rya Gouverineri Gasana woherejwe muri ako karere nyuma y’ uko kavuzwemo ibitero by’ abarwanya leta ye.

Usibye abo ba Rambo bamuherekeje muri icyo kirori cy’ ubwoba , Perezida Kagame yari akikijwe n’ abashinzwe umutekano batabarika mumyanya y’ icyubahiro ( hari umusirikari wambaye civile buri ntebe eshatu!!!)

Abaturage nabo byari kwakundi , bahahamuwe, bategekwa koga, kwambara neza , babwirwa ko hagowe utari buhabonekere , n’ ikimenyi menyi bati tuzafotora tumenye uwasibye ! Ubwo bahawe utubendera , bahabwa amabwiriza y’ ukuntu impundu zigomba kwumvikana bagikubita amaso imodoka ze!

Perezida Kagame yibutse kuvuga kuri rya soko isiha zo munzego zubuyobozi bwe zariye rikaba ryaranze kwuzura kuva 2015 ; yabwiye abaturage ko rigiye kurangira vuba cyangwa rigafungwa ngo bakamenya ko ibyaryo byananiranye bakajya mubindi mbere yo kubibutsa ko iterambere rihera mumutwe ko bagomba guhindura imyumvire bagakangukira umurimo bahereye mukwicukurira ubwiherero aho gutegereza ko abaterankunga bazaza kubibakorera.

Perezida wacu twabwiwe ko twatoye kuri 98.9% ngo yashimye cyane ” akazi” Gouverineri Gasana yakoze muntara yashinzwe kuko yagashyize kumurongo akibagiza abaturage inzara n’ ubukene bafite kungufu. Nkuko bigaragara muri aya mafoto .

Cyakora burya nubwo umunyarwanda aho ava akagera amenya kwihangana , amaso ye yuzuyemo agahinda n’ ihungabana .

Ngayo nguko !

Christine Muhirwa

Photos by UMUSEKE.RW