Perezida Kagame akomeje guhimba ingendo zidakenewe kugirango adahura na Jacob Zuma muri Lunada Angola, aho yasabwe kwitabira inama Afrika Summit izahuza aba Perezida bo mukarere.

Kagame ahimba ahandi yakwerekeza kugeza inama irangiye Angola

 

Kagame n’inshuti ye Rick Warren

Kagame abamwakiriye bamurangaranye

Abajanama ba Kagame n’inshuti bakomeje kumukangurira kwitabira iyo nama, zimwe mu ngendo Kagame yahimbye ikitaraganya harimo nkuru rwa internet. Uruzinduko rwitermbere rya Broadband niyo nzira yambere Kagame yakoresheje kugirango ahunge inama yagenwe na Perezida wa Angola igamije gushaka umutekano wa Karere.

Inkuru dukesha ikinyamakuru igihe gikorera leta ya kigali

Perezida Paul Kagame yitabiriye inama y’iminsi ibiri ihuje abagize akanama gashinzwe kwihutisha ikoranabuhanga rya internet inyaruka ku isi (Broadband Commission Meeting) i Dublin muri Irlande.

Perezida Kagame wageze i Dublin kuwa 22 Werurwe 2014, yitabiriye iyi nama yiga ku ikoranabuhanga ibaye ku nshuro ya cyenda nk’umwe mu bayobozi b’ako kanama kuva kashingwa mu mwaka wa 2010.

Muri iyi nama irimo abayobozi batandukanye mu by’ubumenyi n’ikoranabuhanga (ICT), abashyira mu bikorwa iby’ikoranabuhanga, ibigo mpuzamahanga. Perezida Kagame w’u Rwanda ari kumwe na Minisitiri ushinzwe iby’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana.

Aba bose bahuriye ku kuganira akamaro ka internet inyaruka mu kugera ku ntego z’ikinyagihumbi (MDGs), uruhare rw’abatanga serivisi mu kwagura izibasha gufasha abaturage, haba mu rwego rw’ubuzima, uburezi no guhamya ko uduce tw’ibyaro twose tubona serivisi zose ziva kuri iri koranabuhanga.

Aka kanama kiswe “Global Broadband commission for digital development” kashinzwe mu 2010 ku bufatanye bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi (UNESCO) n’Ihuriro Mpuzamahanga ku ikoranabuhanga ( ITU).

Akanama kagiyeho ku busabe bw’Umunyamabanga mukuru wa Loni, Ban Ki-Moon mu rwego rwo kugaragaza uruhare Loni ifite rwo gukurikirana intego z’ikinyagihumbi.

Intego nyamukuru y’aka kanama ni ukwagura umumaro wa internet inyaruka bijyanye na gahunda zemewe ku rwego mpuzamahanga hagamijwe ko yagera muri buri gihugu.

Ageze i Dublin, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Irlande, Michael Higgins.

Inkuru yasohotse mu kinyamakuru igihe irangiriye hano, ibikurikira n’iperereza ry’inyenyeri kubirebana nimpamvu Kagame arimo guhunga inama izabera I Luanda ho muri Angola kuwa kabiri.

Nubwo yibereye muri Irelanda aho akurikikirana ibya internet, Perezida Kagame ntarafata icyemezo cyo kwitabira inama izahuza abayobozi b’ibihugu Uganda, South Afrika za Congo zombi u Rwanda na Angola, Kagame akomeje kwirengagiza iyo nama, inkuru dufite zemeza ko icyo iyo nama yateganirijwe kitashyizwe ahagaragara. Cyakola benshi mu bahanga bakurikirana ibibera mu biyaga bigari bakaba bemeza ko ari  ukugirango abayobozi mu karere baganire ku kibazo cy’umutekano wa karere muri rusange.

Kagame rero ufitanye ibibazo nab a perezida hafi ya bose bazaba bari muriyo nama akomeje gushaka impamvu yatuma atajayo cyakola, inkuru itugezeho nuko Perezida Museveni wa Uganda amaze kumwumvisha mukanya ko agomba kwitabira iyo nama.

Cyakola Kagame we hubwo arashaka kwigira mu Bwongereza kuwa kuwakabiri.