Kagame ku gucika ku ngeso yo kuzerera kwa hato na hato.

Nyuma yuko dukoze inkuru mu kwezi kwa Cumi na kumwe umwaka ushize ivuga ku ngendo za Perezida Paul Kagame aho wabonaga asa naho afite icyo ahunga mu Rwanda kuko hatamaraga kabiri indege ye itongeye gutema ikirere yerekeza ku yindi migabane.
Ubu rero abanyarwanda benshi baryabyinira ku rukoma kuko ubu noneho kubera ibihano biri kwisukiranya ku Rwanda byatumye agafaranga kaba gake kwa Paul Kagame hanyuma bigatuma agabanya ingendo nyinshi yakoraga akabasha kubonera umwanya abanyarwanda bamukunda dore ko niba atari byabindi bya rubanda uyu mugabo agaragarizwa urukundo rudasanzwe.
Usibye abanyarwanda rero Ikirere nacyo cyabyungukiyemo kuko abahanga bavuga ko Indege za Kagame ubwe wenyine zatumuraga Toni zirenga 3,200 ku mwaka, ibyo ku baharanira kubungabunga Ikirere babibonagamo imbogamizi ikomeye mu kwangiza ikirere. Ubu noneho kubera DR Congo yafunze ikirere ku ndege z’i Rwanda byari kuba bibi kurushaho mu kwangiza Ikirere.
Noble Marara.
https://inyenyerinews.info/amakuru-2/kagame-ku-gucika-ku-ngeso-yo-kuzerera-kwa-hato-na-hato/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2025/03/cropped-images-3.jpg?fit=512%2C512&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2025/03/cropped-images-3.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICALATEST NEWSRWANDANyuma yuko dukoze inkuru mu kwezi kwa Cumi na kumwe umwaka ushize ivuga ku ngendo za Perezida Paul Kagame aho wabonaga asa naho afite icyo ahunga mu Rwanda kuko hatamaraga kabiri indege ye itongeye gutema ikirere yerekeza ku yindi migabane. Ubu rero abanyarwanda benshi baryabyinira ku rukoma kuko ubu noneho...NobleNoble Mararaninyenyerinews@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
Leave a Reply