Kagame agera imbere ya bya bikomerezwa ajya  atubeshya ko bitamuzanaho pressure yabanje gutekinikisha disikuru mucyongereza gihambaye , yayibolotse , yitoje kuyisubiramo inshuro nyinshi imbere y’ indorerwamo.

Umva ko munenga ! Najye amashyi ndayamuhaye kuri iriya disikuru. Yarayize, nka kwakundi twigaga  ibyivugo tukajya imbere y’ ishuri tukemeza mwalimu tugatahana amanota.

Arikose  amashyi yanjye hari ayo akeneye, ko ndi umunyarwanda kandi adusuzugura?

Kuberiki Kagame  byamunaniye  kubaha abanyarwanda ngo natwe ajye abanza kwiga ijambo ari butugezeho? Twebwe nukuza adusuzugura atwiyemeraho , adutera ubwoba  ngo azaturasa kumanywa y ‘ihangu, ngo azadusubiza muri gereza .

Kagame arabonerana. Nizere ko nawe abona ko abo agishobora kubeshya ni bacye.

Biteye agahinda . Ntabwo dukeneye  abategetsi biremereza .

Kagame ntabwo akeneye kwipasa muremure  yigira umunyabwenge kuriya.

Iyaba  yacaga bugufi  akareka kutwicira incuti , abavandimwe n’ababyeyi  akanadusaba imbabazi kubera abo amaze kutwambura  batagira ingano inkoramaraso ze zishe urwagashinyaguro, ubundi akadusubiza ubwisanzure n’ uburenganzira mugihugu cyacu , biriya bikabyo ntabwo byaba bikenewe . Yajya avuga ibyo akuye kumutima tukabimukundira  tukanabimwubahira. Amashyi  tukayamuha  tutamuryarya.

Nyotewe n’ ubuyobozi buzashyira imbere  ukuri  ,  bukazira indimi ebyiri,  bukubaha abanyarwanda kurusha  abanyamahanga.

Christine Muhirwa

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/images-11-4.jpg?fit=282%2C179&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/images-11-4.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSOPINIONKagame agera imbere ya bya bikomerezwa ajya  atubeshya ko bitamuzanaho pressure yabanje gutekinikisha disikuru mucyongereza gihambaye , yayibolotse , yitoje kuyisubiramo inshuro nyinshi imbere y' indorerwamo. Umva ko munenga ! Najye amashyi ndayamuhaye kuri iriya disikuru. Yarayize, nka kwakundi twigaga  ibyivugo tukajya imbere y' ishuri tukemeza mwalimu tugatahana amanota. Arikose  amashyi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE