Mugitabo cye yise Dancing in the glory of Monsters ( guhamiririza ubwiza bw’ ibisimba), umwanditsi w’ icyamamare n’ umusesenguzi muri politike Jason K. Stearns, avuga ukuntu  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yahindutse igihugu gihora muntambara zihoraho z’abihimura n’ bahora kugeza gupfa ubusa.  

 Stearns avuga neza ba nyirabayazana, abenshi akaba yaranagiye ahura nabo; agaragaza umwimerere wa politike yashyize abo ba nyirabayazana kubutegetsi agasubira ku ibyemezo bagiye bafata bitewe n intambara .

Gusa Stearns yibagiwe cyangwa yahisemo kutavuga ku umwami wa FPR wayogoje u Rwanda n’ akarere ka Afurika y’ iburasira zuba tutibagiwe akarere k’ ibiyaga bigari. 

Kagame , umwami w’ umunyamayeri n’ uburyarya yaminuje mugucenga no gutsinda abamuhakanya n abamurwanya kuko yashyize imbaraga mu ukumenya amacenga y’ abategeka iyi isi . Yicaranye nabo atahura umukino wabo, araminuza mu ukuwukina. 

Mugihe abamurwanya usanga bagishakisha , Kagame yigiriye ikizere ageza aho  yigamba ubwicanyi akorera abamutinyutse n’ abanze amakosa ye kimwe n’ abo agize atya agakekaho agakosa ako ariko kose. Igikomeje gutangaza  ni ukuntu iyo ngeso mbi ikomeza kumuhesha agaciro aho kukamutesha!

Kagame ni umwicanyi . Umwicanyi kabuhariwe wabiherewe ububasha na mpatsibihugu uvuga ko agendera kumahame ya demokarasi! 

Joy Agaba, mushiki w’ intwari Fred Rwigema, yiyongereye ku urutonde rw’ inzirakarengane zikomeje kuzira Kagame.  

Inyenyeri News yahawe amakuru yizewe yemeza ko Joy Agaba wari ikibazo kuri uwo Kagame kubera kumwibutsa urwo musaza we yishwe ,yanigiwe murugo iwe. 

Aya makuru agakomeza avuga ukuntu Kagame yatewe umujinya akanahangayikishwa n’ ubuhamya bwa Major Michel Mupende bumushinja urupfu rwa Gen Fred Rwigema.

 Major Michael Mupende  yahaye itangaza makuru ubuhamya burambuye ahagarara ku ibyo yiboneye n’ amaso ye, atunga agatoki abishe intwari y’ uRwanda Rwigema adashidikanya. 

 Aya Makuru yahawe Inyenyerinews agakomeza avuga ko Joy Agaba azize kuba  yarahererekanyije audios z’ ibiganiro bitandukanye bya Majoro Mupende mu gisirikari cy’ u Rwanda byumwihariko aziha bamwe mubasirikari bari inkoramutima za Gen Fred Rwigema.

Kagame  ntayobewe ko kwicisha Joy  bitazahagarika izo audio kwumvwa kuko ziri ahantu henshi ku imbuga nkoranya mbaga abanyarwanda  bakoresha umunsi ku uwundi , bakazumva babikesha internet yashoyemo imari akomeje. Azi ko abanyarwanda bamaze kumumenya kuko nubwo batavuga , bumva ibibi byose abakoranye nawe bamushinja .

Amategeko y’bwicanyi bwa Kagame n’ uburyo ashyirwa mubikorwa si aya none . Guhera igihe yari Uganda yivugana abo yabonagamo ikibazo atuma abicanyi be , akazatahurwa  byararangiye kandi ntabiryozwe. Ni uko yivuganye Commander wa mbere muri NRA witwaga Sam Magara , waguye i Kampala ari mubutumwa bw ‘ akazi mu minsi ya mbere y’ urugamba rwa NRA. Ni uko yakomeje kwica akageza aho yivugana  abari bakuriye urugamba rwa RPF akenda kubamara. Ni uko yicishije Gen Fred Rwigema.

Ubwo buryo kandi ni nabwo yakomeje  gukoresha yicisha Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo  yari yabanje gufasha kugera kubutegetsi kuko nawe yamutumyeho abicanyi be bakamwambura ubuzima .

Kagame ntiyarekeye aho. Yakomeje gukina iyo karita  mukarere ubwo yateraga inkunga “coup d’ etat “ i Burundi abonye ipfuye aha abo yari yatumye kuyikora ubuhungiro.

Yateye ubwoba uwahoze ayobora igihugu cya Tanzaniya , Perezida

 Jahaya Kikwete amukangisha kuzamutegera aho atamwiteze mu imvugo yagarutsweho cyane icyo gihe ( mumagambo agereranyije yagize ati) :  “ Abo bantu  [Perezida wa Tanzaniya Jakaya Kikwete]  mwumvishe bavugira Interahamwe na FDLR bavuga ngo tuganire …Tuganira? Njye sinifuza no kwumva aho ibyo bivugirwa  mfite aho nzagutegera nkakwereka[ Perezida wa Tanzaniya Jakaya Kikwete] . Sinagize nicyo musubiza , sinari kubitaho umwanya kuko bizwi ko hari umurongo ntarengwa, umurongo utihanganirirwa kurengwa  ngo bishoboke…”

Kagame yafunze imipaka y’ Rwanda  na abwira Perezida Museveni mugenzi we wamureze  ati : “ twarashotowe , abantu barenze  inzitiro zacu , bica abacu turaceceka . Twatahuye akagambane kariho ko gushaka kudushyira mubibazo kuko iyo wemeye ko  bagushyira muri ibyo bibazo ugenda ukaba nkabo!”

Kagame  ni umuntu uhagarara ku ijambo rye . Ni  uko yishe abagande babiri barenze uwo murongo we bakisanga mu Rwanda :

– John Bosco Tuhirirwe, 30, wari atuye Nyakabungo mu umudugudu wa Kyabihangwa parish 

– na Job Byarushaga, 37, wo mu mudugudu wa Kiruhura  iKamwezi muri Rukiga .

Aba bagabo barasiwe i Nyagatare kucyumweru ,saa kumi n imwe mucyakare  muri metero 200 urenze umupaka wa Uganda!

Ntabwo bitangaje rero kwumva ko Joy n abandi bicwa bagafungwa cyangwa se bakaburirwa irengero. 

Mu ijambo rye ryo Kuwakane tariki 14 Ugushyingo 2019, mumuhango wo kurahira kw’ abayobozi basya mugisirikari na ministeri  Kagame yavuze ko umutekano w’ igihugu wamenewe amaraso avuga ko akaduruvayo n’ abagatera batazihanganirwa . (Ugereranyije yagize ati 🙂

Tugiye kuzamura igiciro kuburyo uzashaka kuduhungabanyiriza umutekano bizamuhenda…Bizabahenda cyane kuko tugiye guhagurukira  kurinda umutekano n’ iterambere byacu .Abashaka kuduhungabanya bizabahenda cyane . Ni uko mvuze kandi ndakomeje. Kandi murabizi ko nkomeje.” 

Biratangaje cyane kubona Kagame akomeje kwibaza ko azabaho ubuziraherezo agakomeza gutegekesha ubwicanyi . 

Abanyarwanda bagahagurutse bakamuhagarika , bakamwambura ubwo bubasha; bakamuca kuri iyo ngeso y’ ubwicanyi cyangwa bakemera bagatonda umurongo w’ abategereje kwicwa n’ iyo nyota ye y’ ubuhotozi.

Noble Marara

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/05/IMG_20180503_193629.jpg?fit=913%2C960&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/05/IMG_20180503_193629.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSOPINIONMugitabo cye yise Dancing in the glory of Monsters ( guhamiririza ubwiza bw’ ibisimba), umwanditsi w’ icyamamare n’ umusesenguzi muri politike Jason K. Stearns, avuga ukuntu  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yahindutse igihugu gihora muntambara zihoraho z’abihimura n’ bahora kugeza gupfa ubusa.    Stearns avuga neza ba nyirabayazana, abenshi akaba yaranagiye...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE