Mu murenge wa Kacyiru mu mudugudu w’Inyange uherereye inyuma y’ahubatse za Ministeri baravuga ko bafite ibibazo byatewe no guhagarika ibikorwa byabatungaga, bamwe inzu za bo zigasenywa babwirwa ko bagiye kwimurwa vuba ariko amaso yaheze mu kirere.

u-9-6f7bb

Muri Mata 2013, aba baturage bavuga ko bamenyeshejwe ko bazimurwa. Bigeze muri Nyakanga baza kubarirwa imitungo, banasinyira amafaranga y’ingurane.

Kuva iki gihe bemeza ko uwakoreraga igikorwa aha yahise agihagarika atangira imyiteguro yo kwimuka nk’uko bari bijejwe n’Umujyi wa Kigali ko ugiye guhita ubaha amafaranga y’ingurane ku mitungo yabo bakajya gukomereza ubuzima ahandi.

Umwe mu baturage,unasanzwe ari umuyobozi muri uyu mudugudu w’Inyange yabwiye abanyamakuru b’igihe dukesha iyi nkuru ko kuva babwiwe ko bagomba kwitegura kwimuka byihuse, abakodeshaga inzu bahise basezerera abakiriya babo, abacuruzaga mu maduka barafunga ndetse n’undi wese wari uhafite igikorwa cy’iterambere kimufasha kubaho aragihagarika.

Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 45 utifuje gutangaza amazina ye yagize ati “Ubu rwose ntakubeshye ubuzima busa n’ubwahagaze. Reba nk’ubu nari nsanzwe ntunzwe n’izi nzu ubona hano mu gipangu ariko ngira ngo nk’uko nawe ubyibonera nta mupangayi urimo. Nyuma y’uko batubwiye ko tugomba kwimuka byihutirwa bose bahise bajya gushakira amazu ahandi. Ubuzima umuntu abayemo ni ibihombo gusa kandi buragoye pe !”

Uretse n’uyu mugabo kimwe na bagenzi be bafite ikibazo giteye gityo, abatuye ahegereye umuhanda bo ubuzima bwabo busa n’uburi mu kaga. Imirimo yo kubaka umuhanda uca inyuma ya Minisiteri y’Uburezi ugahinguka ahahanzwe gare nshya ku Kacyiru, inyinshi zagiye zisenywa, zimwe zigasenywaho igice kimwe, umuntu akaba mu gisigaye. Izi nzu basanga zarashegeshwe ku buryo baba bafite n’impungenge ko zabagwira.

Inzu zimwe zagendaga zisenywaho ibipande abantu bakomeza kuzibamo

Ikindi kibazo kibabangamira, bamwe nta muriro n’amazi bikibageraho kuko ibikorwa remezo byabyo byagiye bicibwa hubakwa umuhanda.

Abaturage baribaza aho icyizere bahora bahabwa cyo kubafasha kwimuka amaherezo yacyo.

Umubyeyi utuye muri Kacyiru uri mu kigero cy’imyaka 50 yagize ati : “Bahora batubwira ko bagiye kutwishyura, bagahora badutumiza mu nama rimwe na rimwe twanagerayo tukabategereza ntibaze. Abenshi twari twaramaze gushaka aho tuzimukira twizezwa kubona amafaranga vuba, ariko ubu abenshi dufatwa nk’abatekamutwe kuko twumvikanye ntitwishyure.”

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwo busobanura ko kugira ngo amafaranga asohoke abanza kunyura mu nzego zitandukanye zibishinzwe nk’uko amategeko abiteganya.

Icyakora Umujyi wa Kigali urasaba aba baturage kwihangana kuko amafaranga yabo agiye kubageraho bidatinze.

Bruno Rangira, ushinzwe itangazamakuru mu mujyi wa Kigali, aganira na banyamakuru kuri telefone, yemeje ko icyumweru gitaha kizarangira abo baturage bishyuwe.

Yagize ati : “Amafaranga y’abo baturage azabegeraho bitarenze ku wa Gatanu w’icyumweru gitaha.”

Hirya no hino mu gihugu, ahagiye kujya ibikorwa remezo abaturage bakunze kwinubira itinda ry’amafaranga y’ingurane.

Inzu zirakinze zacumbikagamo abantu, nyira zo ntakibona agafaranga

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/10/u-9-6f7bb.jpg?fit=600%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/10/u-9-6f7bb.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSMu murenge wa Kacyiru mu mudugudu w’Inyange uherereye inyuma y’ahubatse za Ministeri baravuga ko bafite ibibazo byatewe no guhagarika ibikorwa byabatungaga, bamwe inzu za bo zigasenywa babwirwa ko bagiye kwimurwa vuba ariko amaso yaheze mu kirere. Muri Mata 2013, aba baturage bavuga ko bamenyeshejwe ko bazimurwa. Bigeze muri Nyakanga baza...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE