Kabarebe na Bamporiki bararushywa nubusa nta rugamba rwo kuramira imbehe zabo tuzajyaho! Bazabage bifashe!
Abapfobya turabazi, abarwana no gucyeza ababyeyi babo bijanditse mubwicanyi turabazi, n’ abashaka gukoresha Jenoside munyungu runaka turabazi. Abanyarwanda turaziranye cyane. Ese ubundi nimba ari ugusubizanya n’ abapfobya Kabarebe na Bamporiki uwo bagiye imbere? Ko urugamba tubabonaho ari urwo kuvugira imitungo yabo ngo hato umwami uganje atazayibanyaga nkuko yanyaze bamwe bagatorongera bakajya kwangarira ishyanga abandi bakabura uko bagira bakemera bagasebera mugihugu! Uwo Karilosi bahora baririmba ngo niwe mana y’ I Rwanda hari uyobewe uko bamuvuga mubikari? Bagera imbere ya mikoro bagakubita agatima kumitamenwa batahamo, V-8 bagendamo n’ aya banki bashobora kubyuka bagasanga nyirayo yisubije bagatangira ngo niwe warwanye intambara ntawundi, ngo niwe byose, ni we niwe niwe ntawundi! Ukagirango! U Rwanda rwagushije ishyano gusa! Mwari mukwiye kugabanya ubwo bwangati muba muturira muruhame. Ngo urubyiruko rwadesertinze uruhe rugamba? Urubyiruko rurahekenya amenyo kubera inzara! Rwabuze akazi, rubura kaminuza, rubura n’ay’ imyuga, rubura byose rurumirwa ruricecekera none niryo jwi ryazimiye FPR irarishaka? Ese umuntu asigarana iki iyo no guceceka yabyambuweho uburenganzira? Kabarebe na Bamporiki murakungura kandi mubimenye!
Umusomyi.