Perezida wa PSD, Dr Vincent Biruta, avuga ko iby’iyegura rya Niyonzima ntabyo azi (Ifoto/Ngendahimana S)

 

Niyonzima Jean Claude wari Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza (PSD) mu Karere ka Nyanza, yeguye kuri uwo mwanya, ndetse yegura no mu ishyaka nk’umunyamuryango, kuko ngo yasanze nta bwisungane burirangwamo.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 3 Gashyantare Niyonzima yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko ibaruwa isaba kwegura yayitanze mu gitondo cy’uyu munsi.

Abajijwe icyabimuteye, yasubije ko yeguye kubera impamvu ze bwite, ariko yongeraho ati, “nta gukorera ishyaka ntugire akanya ko kwita ku byawe, ku rugo rwawe n’abana bawe kandi bigaragara ko mu ishyaka nta bwisungane burangwamo”

Abajijwe niba inzira n’amategeko bigenga kwinjira no gusezera mu Ishyaka PSD yarabyubahirije, yagize ati “iyo winjira urandika uretse ko hari n’abayoboke baza mu gihiriri; nasabye kwinjira nanditse, no gusezera nabwo nandikiye Perezida wa PSD ku rwego rw’Igihugu, mbimenyesha Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu  ari yo ifite amashyaka mu nshingano zayo, ndetse mpa kopi  n’Ihuriro ry’amashyaka yemewe mu Rwanda (Forum des Partis politiques).”

Mu gihe Niyonzima avuga ko yamaze gushyikiriza ibaruwa isaba kwegura ubuyobozi bwa PSD, ku rwego rw’Igihugu,  Perezida w’iri shyaka avuga ko ibyo ntabyo azi. Dr  Vincent Biruta yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ati “ibyo ntabyo nzi” kandi ko “iyo nta nkuru irimo”, yongeraho ko ikinyamakuru gifite uburenganzira bwo kwandika inkuru uko cyabibwiwe na nyiri ukwegura ubwe.

Mu gihe ubuyobozi bw’Ishyaka ku rwego rw’igihugu bwaba butakiriye iyegura rye, Niyonzima avuga ko ubwo icyo gihe bamubwira umushara bamuhembaga, cyangwa bakamwereka akandi kazi bamuhembera mu ishyaka.

Abajijwe niba yeguye kugira ngo ajye mu rindi shyaka cyangwa ngo abe yashinga irye bwite, cyane ko anenga PSD kutarangwamo ubwisungane, uyu mugabo yasubije ko yahisemo guharanira ishyaka ryo kuba umukirisito.

Ku kibazo cyo kuba nta muntu ubaho atagira ishyaka yemera kabone nubwo yaba avuga ko nta shyaka abarizwamo, uyu mugabo we yavuze ko nta shyaka yemera ku buryo yaba avuye muri PSD ngo arijyemo, ariko yongeraho ko iyo uba mu nzu idakomeye uyivamo ukajya mu yikomeye. Yavuze kandi ko ashyigikiye gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Twanagerageje kuvugana n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza ngo twumve icyo avuga kuri iri yegura, ndetse anasobanure niba nta kindi cyaba kiryihishe inyuma, ariko ntibyadukundira kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.

Niyonzima yari amaze imyaka isaga 3 ari Perezida wa PSD mu Karere ka Nyanza. Mbere yaho yari ashinzwe ubukemurampaka mw’ishyaka rye (Perezida ushinzwe disipuline) muri ako Karere.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/02/vincent_l643_h643.jpg?fit=640%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/02/vincent_l643_h643.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSPerezida wa PSD, Dr Vincent Biruta, avuga ko iby’iyegura rya Niyonzima ntabyo azi (Ifoto/Ngendahimana S)   Niyonzima Jean Claude wari Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza (PSD) mu Karere ka Nyanza, yeguye kuri uwo mwanya, ndetse yegura no mu ishyaka nk’umunyamuryango, kuko ngo yasanze nta bwisungane burirangwamo. Ku gicamunsi cyo kuri uyu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE