Ishusho ry’amatora mu Rwanda:”… batoye ariko ntibamenye imigabo n’imigambi by’abakandida”
Ku Bitaro bya Gisenyi batoye ariko ntibamenye imigabo n’imigambi by’abakandida
Rubavu – Umwe mu barwariye ku Bitaro bya Gisenyi watoye Abadepite yavuze ko bitewe n’uko atamenye imigabo n’imigambi by’abakandida, mu gutora kwe yakoresheje umutimanama we, agasaba ko ubutaha abiyamamaza bajya nabo babibuka bakabasura.
Kamuhanda Christophe waganiriye n’Umunyamakuru Pascal Niyibikora wa Salus akaba n’intumwa y’Umuryango PAX Press iri gukurikirana amatora mu Ntara y’Iburengerazuba, yamutangarije ko aho barwariye batigeze bagira amahirwe yo gukurikirana ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida-Depite.
Uyu musaza uri mu kiruhuko k’izabukuru kuva mu 2012, yagize ati “Ntitwabashije kubamenya no kumenya imigabo n’imigambi yabo ariko natoye. Nifuza ko ubuyobozi bwatworohereje, ubutaha bwazareka abakandida bakaza bakabatwereka bakavuga n’imigambi yabo.”
Yavuze ko nk’umuntu uzi gusoma yatoye akurikije umutima nama kuko nta wamubwiye imigabo n’imigambi ye ngo amwemeze ko yamutora.
Mu kiganiro Umuseke wagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Amatora, Charles Munyaneza yatubwiye ko nta kindi Komisiyo yakora kuri icyo kibazo kuko ngo abakandida aribo bagomba kugeza ubutumwa ku bantu bazabatora.
Yavuze ko abarwayi nubwo baba bari kwa muganga bashobora kumva radio kuko ngo kujya kwiyamamariza kwa muganga mu buryo ubwo ari bwose ntibyemewe.
Ati “Ibyo ni iby’abakandida bagombye kuba barashatse uko bagera kuri abo bantu ariko n’abarwayi bumva radio, kandi abo bantu bariyamamaje mu maradiyo n’ahandi, twebwe icyacu ni ukuborohereza gutora ibindi ni ibireba abakandida.”
Ku isaha ya saa tanu z’amanywa ubwo twavuganaga na Charles Munyaneza Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yadutangarije ko muri rusange amatora arimo agenda neza, abaturage bari bamaze kwitabira itora bari bageze kuri 70%.
Yavuze ko kuba abaje nk’indorerezi zikurikirana amatora ari benshi ngo na byo ni byiza ku matora.
Munyaneza yatangarije Umuseke ko mu mbogamizi zagiye zigaragara ari nk’aho impapuro z’itora zabaye nke ariko ngo aho babimenyeye bagiye boherezayo izindi.
Ikindi kibazo ngo ni icy’abahagarariye Abakandida-Depite bigenga batari bafite ibyangombwa bibaranga bityo kwemererwa gukurikirana amatora nk’abahagarariye abo bakandida bikagorana, ariko na byo ngo Komisiyo y’Amatora yagiye ihamagara kuri telefoni aho byabaye kugira ngo abo bantu boroherezwe.
Amafoto@P.Niyibikora/Salus
HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW