Nyuma yo gutuka umukobwa wa Walter Sisulu  wari indashyikirwa mukurwanya aparteid muri Afurika y’ Epfo  akaba n’ umusangirangendo ukomeye wa Nelson Mandela , isebanya rya Rushyashya noneho rigeze kumubyeyi wa Perezida Nkurunziza w’ u Burundi na Perezida Nkurunziza ubwe!

Ibi bibaye hashize iminsi ibiri gusa Perezida Kagame asimbuye mugenzi we Perezida Museveni kubuyobozi bw’ uyu muryango wa East African Community, Perezida Nkurunziza ntagaragare muri uwo muhango.

Iyi nkuru y’ ikinyamakuru Rushyashya : http://rushyashya.net/2019/02/04/mu-minsi-ya-vuba-burundi-24-tv-irasohora-inkuru-mbarankuru-itangaje-kuri-nkurunziza-nababyeyi-be/

umuntu arayisoma akagwa mukantu nubwo tumenyereye imikorere  mibisha y’ icyo kinyamakuru . Irimo amagambo ateye agahinda.

Kwibasira umubyeyi w’ umukuru w’ i igihugu cy ‘ abaturanyi  akitwa umusazi ngo waba yaratanze umwana we ( Perezida Nkurunziza) ho igitambo mubapfumu kumyaka itanu  , si agahoma munwa noneho?

Uku se ni kwa kugwa neza abaturanyi kugirango twiyunge nabo perezida Kagame yavugaga?

“Abantu bibaza niba Perezida w’u Burundi Nkurunziza  yaratanzweho igitambo mu bapfumu akaba akiriho kuri ubu, ni uko nyina yahisemo umuhungu we kuzahora ari mu rwego rw’abafite uburwayi bwo mu mutwe nkuko byanditswe muriyo nkuru. Iki kibazo nyamukuru gitegerejwe kuzatangazwa na TV Burundi 24.

Abanyamasengesho basengana n’umufasha we Denise Nkurunziza bamugiriye inama yo guhora asenga ngo bitaba ibyo ngo imitsindo yo kwa nyina ikazamukurikirana. Nguwo Perezida w’u Burundi,utumye igihugu kigwa mukaga k’ubukene, umutekano muke wateye impunzi zitabarika ziri hanze y’igihugu.”

Ibi ni agahoma munwa kandi bikwiye kwamaganwa!

Christine Muhirwa

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/2019.02.04.02.26.47.jpg?fit=480%2C668&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/2019.02.04.02.26.47.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICALATEST NEWSPOLITICSNyuma yo gutuka umukobwa wa Walter Sisulu  wari indashyikirwa mukurwanya aparteid muri Afurika y' Epfo  akaba n' umusangirangendo ukomeye wa Nelson Mandela , isebanya rya Rushyashya noneho rigeze kumubyeyi wa Perezida Nkurunziza w' u Burundi na Perezida Nkurunziza ubwe! Ibi bibaye hashize iminsi ibiri gusa Perezida Kagame asimbuye mugenzi we...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE