Amakuru atugeraho kuri uyu mugoroba  ni uko indege ya Kagame igeze kubutaka ku kibuga Bangor  muri Maine (  USA). Hahantu hazwi kubera ukuntu ibikomerezwa by’ iyi isi bihagura  amazu ahenze , akenshi bikoresheje amafaranga ava mu misoro y’abaturage  bakennye  ( kubanyepolitike bahatura ).

Kagame yari ategerejwe I Londre m’Ubwongereza , aho ngo yari kuba aje gushyigikira   ikipe ya Arsenal mu mukino utangiza Premier League ariko si ko byagenze .

Nkuko twakomeje gukurikira urugendo rwe , kuva aho indege ye ije kumutwara  Ikigali ,

Igaca hejuru y’ubutayu bw’ amajyaruguru ya Afurika yerekeza kumugabane wa Amerika aho kujya Iburayi, Kagame yihitiyemo kujya kuruhukira muri Maine.

 

Ibi ni ibintu byumvikana kuko Kagame afite ibibazo bikomeye muri iyi minsi .

Inyenyeri yahawe amakuru yizewe yemeza ko ubwishongozi bwa Kagame buri mumarembera “  ihirikwa rye ryaratangijwe .“

Uretse uburwayi bwe bwo mumutwe yisanganiwe  ,Nyakubahwa afite byinshi bimubangamiye mubitekerezo bye.

Icyambere  ni uko ubusabe bwe bwo kwinjira mumuryango wa Bricks bwakiriwe ariko ntibugire igisubizo buhabwa kubera ukuntu u Rwanda rwamamaye nk’igihugu giteranya , gishotorana , kicira ibindi bihugu gahunda  kubera akavuyo n’ umwiryane Urwanda rwanzanye muri East African Communiry. Abo ducyesha aya makuru bazi ibya dossier y’ Rwanda muri BRICKS batubwiye ukuntu uRwanda rwandikiye bimwe mubihugu byashinze uwo muryango ( Uburusiya ,Ubushinwa, Ubuhinde  na Brazil) , rukigiza nkana rukibagirwa Afurika y’ Epfo, bikaba byaragaragaye nabi cyane.

 

Afurika y’ Epfo , kimwe mubihugu bikomeye mumuryango wa BRICKs , yagaragaje ko idashyigikiye ko ubunyamatiku bwa  Kagame n’ ubwibone bwe byahabwa ikaze mumuryango ufite gahunda yo gukora akazi gashingiye kumahame yo gushyira hamwe “ Urwanda rwa Kagame ni igihugu gito  kitagira umutungo kamere , gicuruza ibyibano gusa. Ni murebe aho Kagame agejeje East Africa ajujubya umutekano!”

Ngo muri iyo nama ya BRICKs muri Afurika y’epfo Kagame yatewe umugongo kuburyo  ibyo yahasabiye byose babimwimye.

Yashatse Ko Minisitiri Mushikiwabo ahura na Ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Afurika y’ epfo Madamu Lindiwe Sisulu arabibura , bamubwira ko bitashoboka kuko atapfa kumwakira , ko yagombaga kubanza gusaba  guhura nawe.

Yasabye  kugira ibiganiro n’ umukuru w’ igihugu Nyakubahwa Cyril Ramaphosa , nabyo arabihakanirwa  .” uwakurikiraniye hafi iby’ uwo mwiherero Kagame yashakaga batubwiye ko “ baramuhakaniye bamubwira ko nyakubahwa afite gahunda zihutirwa agomba kujyamo”

 

BRICKs yarakajwe kandi n’amakuru y’ uko Urwanda rwongeye gushaka kwivugana  Mzee Kaguta Museveni, uzwi muri uwo muryango  nkumujyanama wubashywe , utanga ibitekerezo byubaka.

Kagame yashoboye   gukoresha uyu mwaka yahawe kuyobora Ubumwe bwa Afurika neza yimenyekanisha , anacuruza  u Rwanda muri media ariko ibitaramuhiriye tutamenye nibyo byinshi .

Murwego rwo gusanasana isura ye Kuri Afurika y’Epfo  kugirango Kagame n’ abari bamuhekeje bashobore kuguma muri iyo nama  banashobore gukora networking, abakozi be bashatse gukoresha Dossier ya Kayumba Nyamwasa , bavuga ko u Rwanda ntakibazo rufitanye nawe , ko  ari nta mpamvu yo gukomeza kumurindira umutekano ariko nabyo ntibyabahiriye kuko Afurika y’ Epfo yabasobanuye ko idafite amikoro yo gucunga umutekano wa Kagame  biba ngombwa ko ahita yurira indege arataha. Cyakora ,Afrika y’ Epfo yavuze ko yishimiye ayo makuru yuko u Rwanda rutagifite gahunda yo guhungabanya umutekano wa Kayumba Nyamwasa kubera icyo kibazo cy ‘amikoro mukumucungira umutekano nawe.

 

Mu Rwanda naho  ibibazo ni uruhuri!

Kagame  ahangayikishijwe n’abarwanya ubutegetsi bwe  bafashe intwaro kandi bari kubutaka bwe adashobora kurwanya akoresheje  rya turufu ry’ ubwoko kuko iryo tsinda ry’abamurwanya ribarizwamo abahutu abatutsi n’ abatwa .

Kagame ahangayikishijwe n’ukuntu FPR ikomeje kugenda icikamwo kabiri.

Ahangayikishijwe n’ ihungabana riri mubagenerali be  bashobora kumugambanira

kugirango babashe kwitabara bakuremo akabo karenge ibintu bitararenga igaruriro.

Kuba  rero Kagame yaba yahisemo gusiga ibyo bibazo byose inyuma akajya kuruhuka mumutwe birumvikana .

Byaba byiza  afashe akanya ko  gutekereza kukuntu azivana mu menyo y’ intare  akareka guhindura abaturage ( “b’ igihugu gito cye , kitagira umutungo kamere, cyamamajwe no kuba gicuruza umutungo wibwe”) abasirikari cyangwa  abayoboke bacyo akareba ahubwo uko wenda yarekura infungwa za Politike !

Biracyaza ….

 

Noble Marara