Bwana Kanuma Christophe,

Niyemeje kubandikira  nyuma yo gusoma inkuru mwanditse mukanatangaza mu ikinyamakuru cyanyu (https://ihame.org/menya-umutwe-winyeshyamba-wa-gumino-uvugwa-gucumbikira-ingabo-za-kayumba-nyamwasa-muri-kivu-yamajyepfo/ )   uyu munsi ( 20/06/2019).

Nagirango mbashimire kubw’ akazi keza mukora ko gutarurira abanyarwanda amakuru  ariko kandi mbakosora kubyo mwanyanditseho mugira muti hari abemeza ko Noble Marara yaba  yararobye mu ingabo zitirirwa Kayumba Nyamwasa akazigira ize .

Ababa bemeza ayo makuru baribeshya kuko Noble Marara ari nta ngabo afite mugihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo .

Mboneyeho no kumara impungenge abakomeje kwibaza kuri ayo makuru mbasubiriramo ko Noble Marara ari impirimbanyi iharanira ukwishyira no kwizana kwa buri munyarwanda kugihugu cye munzira y ‘ amahoro .

Mbaye mbashimiye .

Noble Marara.