Gukaza umutekano mu birindiro bya M23 bitewe no kuba indege za Leta ya Congo zirimo zigenzura uduce twayo ndetse ikanavuga ko hari uduce Kinshasa yaba yamaze kurundamo ibitwaro n’abasirikare ku ruhande rumwe, kuba Leta ya Kinshasa nayo iri gushinja M23 kuyisatira ndetse no kugaragaza ibikorwa bitegura intambara ku rundi ruhande ndetse no kuba ibiganiro bya Kampala nta gisubizo gufatika birimo gutanga, bishobora gutuma intambara yubura hagati y’izo mpande zombi.

Nk’uko Amani Kabasha yabitangarije Chimpreports, ku itariki ya 2 Ukwakira 2013, indege ebyiri za kajugujugu zifite ibara ry’umweru, zanditseho UN mu nyuguti z’umukara, zazengurutse hejuru y’uduce tugenzurwa na M23, aho imwe yamaze amasaha atatu izenguruka hejuru ya Kibumba inyuze i Rugari, Bukima, Runyoni, Nyamugenga mbere y’uko igenda inyuze i Tongo.

Indi yo yarimo izenguruka hejuru ya Bunagana, kandi zose zariho zigendera ku butumburuke bwo hasi cyane.

Nyuma y’igenzura hamwe n’ubuyobozi bwa MONUSCO, byaje kugaragara ko izo ndege zitari iz’Umuryango w’abibumbye, nyuma yo guhakana ko batigeze bohereza indege muri utwo duce mu gihe M23 yavugaga.

Ibyo ngo kwari ukwiyoberanya kw’ingabo za Leta ya Congo zarimo zikora ubutasi ngo zimenye uko ingabo za M23 zihagaze mu birindiro bya zo, kugirango bazazigabeho igitero gitunguranye nk’uko Kabasha yakomeje abivuga.

Ibi byatumye umugaba w’ingabo z’umutwe wa M23 Brig.Gen Sultani Makenga akaza ingufu, anasaba ingabo ze kuryamira amajanja, anategeka ko indege izongera gukoresha ikirere cy’uduce tugenzurwa n’uyu mutwe batabanje kuwusaba uburenganzira bazahita bayirasa.

Amani Kabasha yagize ati : “Ubuyobozi bwa M23 buraburira abarebwa n’ibyo bikorwa by’ubushotoranyi. Baraburirwa ko igihe byakongera, amabwiriza y’ingabo zacu arasobanutse, ni uguhanura ako kanya nta n’integuza, izo ndege.”

Andi makuru avuga ko Sultani Makenga yahise yohereza izindi ngabo muri utwo duce twagenzuwe n’izo ndege, kugirango barusheho kwitegura igitero bashobora kugabwaho, bitunguranye, n’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, iza Afurika y’Epfo n’iza Tanzania ziri mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Amakuru aturuka i Bunagana (mu buyobozi bwa M23), avuga ko bizera neza ko izo ndege zarimo zibagenzura ngo zirebe imbaraga uyu mutwe ufite, kugirango bawugabeho igitero. Ku by’ibyo rero, ngo uyu mutwe witeguye intambara.

Ni ku munsi w’ejo kuwa Kane kandi ubwo Leta ya Kinshasa nayo yatangazaga ko M23 ukomeje gutegura intambara ndetse igashinja uyu mutwe kuba ukomeje kwifashisha abasirikare baturutse mu bihubu bituranyi aho ivuga ko bakomeje gusatira ibirindiro by’igabo zayo.

Ibi byose kandi byarabaye, none ubu biravugwa mu gihe uyu mutwe wa M23 na Leta ya Congo, bakomeje ibiganiro by’amahoro i Kampala, n’ubwo nta muti ufatika wari wafatirwamo ku bibazo bitandukanye impande zombie ziganiraho.

Inshuro nyinshi, imirwano hagati y’impande zombi ntiyakunze kujya itinda kubura mu gihe byaba bigaragara ko ingufu zari mu biganiro hagati y’impande zombi i Kampala zagabanyijwe ahubwo zigashyirwa mu bikorwa byo gutegura intambara mu gihugu zaturutsemo, ibi ndetse bigakunda kubanzirizwa no kwitana ba mwana kur buri ruhande.

Ni muri urwo rwego bamwemu bakurikiranira hafi politiki y’aka karere bemeza ko ibitangiye kugaragazwa na buri ruhande byaba bica amarenga ku iyubura ry’imirwano muri kiriya gihugu.

source: http://www.umuryango.rw