Inoti nshya za 500 na 1000 zirasohoka mu cyumweru gitaha
Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje kuri uyu wa kane ko inoti nshya z’amafaranga igihumbi na magana atanu mu cyumweru gitaha zizajya ku isoko zigasumbura izisanzwe. Gusa ngo bizabanza binemezwe n’Inama y’Abaminisitiri.
Inoti ya magana atanu n’iy’igihumbi ngo zajyaga gusa, ndetse kuzitandukanya byashingiye ku byifuzo bakiriye.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa yavuze ko n’izi zari zihari zari zimaze gusaza. Ati “ubu byari ngombwa yuko duhindura inoti uko iteye nuko isa”.
Inoti ya 500 yasohowe mu 2013 naho iy’igihumbi baherukaga kuyigura mu 2015.
Izi noti nshya zizaza ku isoko Banki Nkuru y’u Rwanda ngo yaziguze miliyari eshanu z’amanyarwanda.
Izi noti nshya zifatwa nk’ishoramari (capital investment) zigahinduka ikiguzi uko bazisohoye ngo zikoreshwe, muri rusange zikaba zarafashe miliyari eshanu kugira ngo bazizane.
Inoti ya 500 yari isanzwe isa n’ubururu iriho abana bakoresha mudasobwa urundi ruhande ruriho inka, inshya ubu ni ibara ry’ikigina iriho ba bana bakoresha mudasobwa nubwo bagabanutse (ubu ni batatu) naho urundi ruhande aho kubaho inka hariho ‘Canopy walk’ yo muri Nyungwe.
Icyahindutse cyane ariko ngo ni umwimerere kuko iyi nshya idapfa gusaza no kwangirika nk’iyi ishaje.
Iy’igihumbi yo nta kinini cyahindutse, ahari inuma hashyizweho intore ifitemo icyatsi na zahabu, hongerwaho n’umwimerere wo kutangirika.
Izi noti zombi Rwangombwa avuga ko zongerewe uburyo bwo kwirinda abazigana no kumenya ko ari umwimerere mu buryo bworoshye.
Daddy Sadiki RUBANGURA
UMUSEKE.RW