” Inkuba” yongeye irakubita!
Munyandiko nshya twasanze kurubuga https://inkubana.blogspot.com/,
“umwanditsi” Kadogo Robert yatangiye yikoma Kagame na Kayumba yongera avuga ko ari nta tandukaniriro hagati y’ aba bagabo ; ati : ” twasanze ntaryo kuko bose ari abafatanya byaha mu kumena amaraso y’abanyarwanda. Ukuri guca mu ziko ntigushya.”
Kadogo Robert yashinje aba bagabo ( Kagame na Kayumba ) urupfu rwa Generali Fred Rwigema n’ abasirikari bakomeye b’ inkotanyi bagiye babura ubuzima bicwa cyangwa bapfa muburyo bwuzuyemo urujijo n ibinyoma:
“Kagome na Kaginga ubwo bavaga i Bugande muri 1990 bateye u Rwanda bakinnye ikinamico bahitana General Rwigema babeshya ko yishwe na Major Bayingana na Bunyenyezi kugirango bagere ku mugambi wabo wokubohoza FPR Inkotanyi,ntibyatinze bakoresha Kabarebe , Kayumba na Karegeya utaruzi ibyo aribyo bajya mu matwi ya Museveni na murumunawe wizwi nka Salim Salleh babakoresha penaliti bababwira ko Rwigema yishwe na Major Bayingana na Bunyenyezi ubwo abo nabo baba barabicishije umugambi wabo baba bawugezeho wo kuyobora FPR Inkotanyi ubwo bahita bigabanya ubutegetsi bahawe na Museveni utaruzi umugambi wabo birangira Kagome avuye muri amerika araza ayobora abasirikare bose kwitegeko rya Museveni.
Ntibyamaze kabili Kagome ahita agororera Kaginga bitaga Mukiga umwanya wokuyobora iperereza kugirango akomeze ku mwicira uwari wese ufite urukundo rwa Rwigema, Kaginga bitaga Mukiga ntago yatinze kubishyira mu bikorwa ubwo baba birengeje Adam Waswa, Byaruhanga, Bitamazire, Muvunanyambo bica bica Hassan Mwungeri bica Karangwa kadogo na mukuruwe bica Kugayi bica Gashyondori bica Dr Mutimbo birenza Ngumbayigwe bica Rutayisire bica Dona bica Ruzindaza nabandi abo bose bishwe kubufatanye bwa Kaginga na Kabarebe.
Ntago barekeye aho kuko baje kwikuza Kayitare Intare batinya bamukurikiza Nduguteyi Karishorisho na Bagire ndetse na Ngoga Charles ibyo byose byashyizwe mu bikorwa n’ uwari ukuriye ubutasi ariwe Kaginga Mukiga afatanyije na muramu we Dr Rutatina, musaza wa Kanjogera Bajeneza Rosette wabahitanaga akoresheje uburozi bakuraga muri Koreya y’amajyepfo.”
Muburakari bwinshi ” Kadogo Robert” yahase Kayumba Nyamwasa umutwaro w’ibibazo 10 :
“Ese Kayumba niba ufite itandukanyirizo na Kagame reka nkubaze utubazo twamatsiko
1. Mumyaka icyenda umaze mu buhungiro waba waramariye iki RNC usibye kuyicamo ibice nogusahura imisanzu uhabwa n’abahutu ko ubizi neza ko abatutsi ntacyo bagupimira?
2. Ese ko watubwiyeko Kagome nta mandat yindi azayobora amafaranga twaguhaye wayakoresheje iki?
3. Ese ko watubwiye ngo Rutabana na Emile ndetse na Micombero banga abahutu wowe urabakunda? Niba se ubakunda Ruhengeri Gisenyi muri Giti ndetse na Congo ibyo wahakoze barakubeshyera?
4. Ese Maj Nkubana, Rwarinda nabandi wabashyizehe?
5. Ese Col Kanyemera na Col Karemera mwaba mwarapfuye iki?
6. Ese muramu wawe washinze ibikorwa bya Gisirikare yaba ari Umusirikare?
7. Ese wowe na Nayigiziki ninde uyobora RNC?
8. Ese igisirikare umaze imyaka itanu utubwirako ufite cyaba gihari? Nibase gihari kirihe? kiyobowe nande?
9.Ese mu myaka icyenda umaze muri Afurika y,epfo waba warigeze ukorana Inama na banyarwanda bakwakiriye mu buhunzi?
10. Ese Ben Rutabana waba uzamutwereka cyangwa waramurangije?”
“Kadogo Robert” asoza inyandiko ye aburira abo bagabo bombi muri aya magambo : “burya sibuno, kandi ngo na Nyina wundi abyara umuhungu kwicana nogutandukanya (division) abanyarwanda ntacyo bizabamarira usibye kuzasigira umuruho ababakomokaho kuko mwebwe n’ubundi Film yizinze kera.”
Source : Inyandiko ya ” Kadogo Robert “https://inkubana.blogspot.com/2019/10/nta-kagome-nta-kaginga-bose-n.html
https://inyenyerinews.info/amakuru-2/inkuba-yongeye-irakubita/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/07/IMG_20190702_223229.jpg?fit=771%2C960&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/07/IMG_20190702_223229.jpg?resize=140%2C140&ssl=1LATEST NEWSMunyandiko nshya twasanze kurubuga https://inkubana.blogspot.com/, 'umwanditsi' Kadogo Robert yatangiye yikoma Kagame na Kayumba yongera avuga ko ari nta tandukaniriro hagati y' aba bagabo ; ati : ' twasanze ntaryo kuko bose ari abafatanya byaha mu kumena amaraso y’abanyarwanda. Ukuri guca mu ziko ntigushya.' Kadogo Robert yashinje aba bagabo ( Kagame...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS