Urwanda rwabaye igihugu cy’abahemu, abambuzi ,abicanyi , abanyamurengwe n’abashinyaguzi.

Kuri ubu guhakwa byafashe indi ntera ariko  abahutu beza ba Kagame ibyo bahakwa bavuga ni ibyo kwandika mumateka !

Guverineri Gatabazi  nimba yaragize Imana abe bakarokoka  ibyakorewe inzirakarengane zari muri iyo stade i Byumba 1994 , bimuha uburenganzira ki bwo gukina kumubyimba abahaburiye ababo?

Gushinyagurira uwahaburiye nyina  ati jye uwanjye ntiyapfuye? Mbega ababyeyi  b’aba bagabo ngo baragusha ishyano! Rahira ko batapfuye bahagaze !

Guverineri w’ intara yakorewemo aya mahano akihanukira  agapfobya amateka yayo kugirango akunde agaragare nk’ inyabwenge yumve bavuga ngo “uriya ni uwacu”!!

Mbega amahano! Mbega abanyarwanda gito! Mbega Leta ! Mbega gukungura!

Umugabo wivuga abeshya aba agaragaye! Twajyaga twibaza kuwavuze mamawe “umwe” , uyu we ni uwo gusengerwa. Ihungabana ririho  kuri iki gihe , ritera abantu babagabo gushyanuka bavuga ba nyina tuzarikizwa niki ?

  Christine Muhirwa

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/11/images-2-2.jpg?fit=225%2C225&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/11/images-2-2.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSOPINIONUrwanda rwabaye igihugu cy'abahemu, abambuzi ,abicanyi , abanyamurengwe n’abashinyaguzi.Kuri ubu guhakwa byafashe indi ntera ariko  abahutu beza ba Kagame ibyo bahakwa bavuga ni ibyo kwandika mumateka !Guverineri Gatabazi  nimba yaragize Imana abe bakarokoka  ibyakorewe inzirakarengane zari muri iyo stade i Byumba 1994 , bimuha uburenganzira ki bwo gukina...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE