Ingabo za RDF ziri muri MINUSCA zirashinjwa gufata ku ngufu muri Central Africa Republic.
Ku munsi wejo ku itariki ya 16.10.2024 nibwo inkuru yasakaye mu bitangazamakuru mpuzamahanga ivuga ko abagore 19 batanze ubuhamya bwuko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri CAR.
Inkuru dukesha Ikinyamakuru Le Monde ivuga ko mu 2023 umugore cyise Jeanne kubwumutekano we yavuze ko yagurishije Imbuto umusirikare w’u Rwanda ariko akanga guhita amwishyura ahubwo agahitamo kumubwira ko yaza mu kigo aho uwo musirikare yaracumbitse ngo nuko undi ahageza amusaba ko baryamana kandi ko amahitamo afite ari abiri gusa, kwemera bakaryaman cg agapfa. Uyu mudamu avuga ko yagize Ihungabana kubera ibyo byamubayeho ndetse nubwoba kuko yatinye gutanga ikirego kubw’umutekano we yakekaga ko wabangamirwa.
Ku munsi wejo RDF yahise isohora itangazo ryamagana ayo makuru ivuga ko arukuyiharabika ko ibyo bitigeze bibaho na rimwe.
Noble Marara.