Influencers barwanya RDF/M23 kuri Social Media bararye bari menge!
Murukerera rw’uyu munsi amakuru yakababaro yageze kuri Inyenyeri avuga ko Impirimbanyi akaba n’umuyoboke w’Ishyaka rya UDPS riri kubutegetsi bwa Congo-Kinshasa Muheto Muhizi ko yaba yatewe n’abagizi ba nabi bagashaka kumwambura ubuzima ariko Imana igakinga akaboko.
Amakuru dukesha abamuri hafi avuga ko kugeza ubu Muhizi ubuzima bwe buhagaze neza ndetse bamwe mu bayobozi ba Congo barimo Patrick Muyaya baba bamusuye aho ari mu bitaro ndetse bakaba ari nabo bakomeje kumwitaho no kumurindira umutekano.
Biravugwa ko akimara kugarura ubwenge ijambo ryambere yavuze ngo nuko ari u Rwanda rwashatse kumwivugana aho yagize ati “U Rwanda rwashakaga kunyica ariko nanone birarunaniye”, yongeyeho ko ntakizamuhagarika gukomeza kurwanya M23 ikomeje gutera impfu nyinshi zabavandimwe be bo muri Kivu ya ruguru. Mubutumwa bwatangajwe na Sadate Munyakazi kuri Twitter asubiza Noble Marara yagize ati “Mwahisemo Imbwa reka zibarye”, bamwe bagahamya ko iyimvugo igaragaza ko Kigali ishaka kwambura ubuzima ba Influencers bakomeje kugaragaza kutavuga rumwe na M23.
Ntimukabe kure ya Inyenyeri…