Ingirwa-ntego-baringa ya mbere ya FPR “Guharanira gusubizaho ubumwe bw’abanyarwanda.”
FPR ya Bazivamo christopher ntakuntu Kagame atayikora uko ashatse.

Mbere na mbere, iyi mvugo yuzuyemo ikinyoma. Iyo ugize uti: “Gusubizaho”, bisobanura ko ari ikintu cyahozeho kigomba kongera kubaho. Ni ryari se abanyarwanda bagize ubumwe? Amahane, ubushyamirane n’imvururu hagati y’abahutu n’abatutsi byariho kuva kera. Inzangano hagati y’abahutu n’abatutsi zabayeho kuva ku ngoma ya cyami, abazungu bazisanga, zirakomeza kugeza ku Ngoma ya Kayibanda, iya Habyarimana, kugeza no ku ya Kagame. Na n’ubu nta ngoma n’imwe yategetse u Rwanda yigeze iharanira ubumwe bw’abanyarwanda. Ahubwo bose bitwaza iturufu y’amoko kugirango babone uko bagundira ubutegetsi: na FPR nayo ni uko.

Ntawashidikanya ko FPR igendera kuri wa murongo wa politiki uvuga ngo “Biba amacakubiri, kugirango bikorohere kubategeka (Divide and Rule/Divise pour mieux régner”).
Politiki mbi ya ruvumwa ya FPR ishingiye ku ivanguramoko n’ivangura-turere nta na rimwe ishobora kuba umusingi w’ubumwe bw’abanyarwanda. Ahubwo nk’uko bigaragara inzangano hagati y’abahutu n’abatutsi zarushijeho gukaza umurego. Nk’uko bigaragara mu nyandiko ya Rwanda Briefing ku ipaji ya 36; Kayumba, Karegeya, Rudasingwa na Gahima baragira bati: “Kagame na FPR bakomeje kwenyegeza umuriro hagati y’abahutu n’abatutsi ku buryo inzangano, amahari, ivangura, urwikekwe n’inzigo hagati y’abahutu n’abatutsi bishobora kuzavamo irindi tsembabwoko.
Ibi bikurikira ni bimwe byerekana politiki y’ivanguramoko ya FPR, bikaba binerekana ko nta gahunda FPR ifite yo guharanira ubumwe bw’abanarwanda.
1. Kuba abahutu nta jambo bagira mu nzego z’igihugu zifata ibyemezo cyangwa mu nzego z’umutekano
U Rwanda rutegekwa n’agatsiko k’abatutsi b’abahezanguni. Ako ni agatsiko ahanini kagizwe n’abatutsi bavuye muri Uganda. Usanga barangwa ahanini no kubiba amacakubiri ubugome, ubwirasi, agasuzuguro no kunena abandi banyarwanda. Ako gaco k’intagondwa zihora zikora igishoboka cyose ngo zipyinagaze rubanda usanga bibeshya ko ubwoko bwabo ari bwo bw’agaciro kurusha ubw’abandi (chauvinism and ethnocentric ideology). Abantu bagize ako gatsiko usanga bakoresha ijambo “Ingurube” iyo bashaka kuvuga umuhutu (Reba Mapping Report) akenshi n’umuntu basuzuguye cyangwa banena bamwita “Umuhutu”.

Mu rwego rwo gukurura umwiryane mu banyarwanda, ako gatsiko usanga buri gihe bacamo abantu ibice bakoresheje inzego zitandukanye zo gutonesha. Ubu mu Rwanda hari ibice by’abasope, abajepe, abasajya, abatizedi n’ibindi. Umuntu rero usanga atoneshwa bitewe n’igice avamo aha hejuru, kugeza naho akenshi mu gusaba akazi hari aho ukora interview mu kigande cyangwa mu kinyankore.

Ako gatsiko niko gafite ububasha nyabwo ku byemezo byose bifatirwa mu Rwanda. Naho abandi bagaragara muri guverinoma, mu Nteko Nshinga-Mategeko, mu Nteko Nononsora-Mategeko no mu zindi nzengo zindi bwite za leta ni udukingirizo two kuyobya uburari.

Muri izo nzego z’udukingirizo niho usanga abahutu b’ibikoresho batagira ijambo namba. Ibi byemezwa no muri Rwanda Briefing ku ipaji ya 15. Ndetse n’uhagarariye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda yabyemeje mu ibaruwa yitwa “Ethnicity in Rwanda: Who Governs the Country” yanditse ku ya 30 Kanama 2011.

Nk’urugero rwa hafi. Habumuremyi agaragara nkaho ariwe muntu wa kabiri ukomeye mu gihugu. Nyamara uyu mugabo, ubundi urangwa no kwigura kuri Kagame, nta cyemezo na gito afata. Buri kantu kose agomba gutanga raporo kwa Kagame akaba ariwe umwerekera icyo gukora. Usibye ko n’ubusanzwe uyu Habumuremyi adashoboye dore ko na se umubyara byamutangaje kumva ko yabaye ministri w’Intebe.
Undi umuntu yavugaho ni Aloyiziya CYANZAYIRE, uyu mugore ucisha make akaba n’umuhanga mu mategeko, akiri umukuru w’urukiko rw’ikirenga ntacyo yari avuze, ahubwo uwari umwungirije, Sam Rugege, niwe wafataga ibyemezo byose.
Urundi rugero ni Musa Fazil Harerimana. Uyu mugabo urangwa no kwishyanutsa yerekana ko ngo akunda Kagame kurusha uko we yikunda. Harerimana yitirirwa ministiri w’umutekano arangwa no kugira ubukana buruta ubwa shebuja iyo ageze ku bahutu batavuga rumwe na FPR. Harerimana washinze umutwe wamaze abantu mu 1994 witwaga Fanya Fujjo Uwone, nta cyemezo afata muri minisiteri ye. Buri kantu kose agomba guha raporo umunyamabanga mukuru wa ministeri. Naho Inteko Nononsora-Mategeko yo itegekwa na Tito Rutaremara n’ubwo Makuza na Ntawukuriryayo bitirirwa kuba aribo bayikuriye.

Iyo bigeze rero mu gisirikare, mu gipolisi no mu nzego z’ubutasi; abahutu ho bahinduka zero inyuma y’akitso. Muri izi nzego nta muhutu ushobora kuzikurira, nta nushobora kugiramo ijambo. Ntawakwirengagiza ko minisiteri y’ingabo ntacyo yari ivuze igihe yayoborwaga na Habyarimana na Gatsinzi. Iyi minisiteri iheruka kuzuza inshingano zayo igihe yategekwagwa na Kagame. Nyuma yaho, ibintu byose byakorerwaga mu Etat Major. Iyi Etat Major nta muhutu cyangwa umututsi utari intagondwa uhakoza ikirenge.

Imyitwarire nk’iyi kandi niyo usanga iba intandaro z’ubwicanyi bushingiye ku moko kuko ikurura inzangano, umwiryane, inzigo n’inzika. Niba rero FPR ishaka guca amacakubiri mu banyarwanda, igomba guhagarika ibikorwa byose bikandamiza abahutu ikanatangira kugabana ubutegetsi n’ububasha n’abahutu ku buryo nabo bagira ijambo. Ibi bikaba byafasha mu gukumira amakimbirane ashingiye ku moko no kubaka igihugu kigendera kuri demokarasi nta muntu wumva ko ari hejuru y’amategeko kubera ngo inkomoko ye.

2. Gupyinagaza no kurimbura (Suffocation and Annihilation)
FPR yakomeje no kurangwa n’ibikorwa bigaragara ko bigamije kurimbura abahutu no kubaheza mu mwijima ibakandamiza kandi inabapyinagaza. Bimwe muri byo bikorwa havugwamo:
• Kwica abahutu ku bwinshi no kwica ab’ingenzi (Mass killings and selective assassinations): Kuva mu 1990 FPR yagiye yica abahutu ibiciye mu kivunge. Abahutu b’ingenzi n’abatutsi batari abahezanguni nabo FPR ntiyabarebeye izuba. Ubwo bwicanyi bwatangiriye Kagitumba, buyogoza igihugu cyose kugeza mu Kinyaga. FPR yabonye bidahagije, irambuka ijya no muri Congo gutsemberayo abantu ibaziza ko ngo ari abahutu. Iyi yica kandi ry’urusorongo, Kagame we ubwe yarabitsindagiye igihe yavugaga ko azamara mu ngunguru amazi akoresheje akayiko.
• Nta butabera ku bahutu (No justice for Hutus): nta muhutu wiciwe na FPR ushobora kuzamura ikirego ngo rege FPR. Ugerageje aricwa, akaregwa amacakubiri, gupfobya ngo jenoside cyangwa ngo afite ingengabitekerezo ya jenoside. Ahubwo usanga ingoma ya FPR ikoresha inzego z’ubucamanza mu gukandamiza abahutu. Inkiko Gacaca zashyiriweho kuburanisha abahutu gusa. Nyuma yo kunanirwa kuburanisha ibyaha byakozwe na FPR byibasira abaturage b’abahutu, ntizaciye byibuze n’imanza z’intabera ngo n’abahutu baciriwe imanza babe ari abakoze ibyaha. Ahubwo zari zifite intego yo gukandamiza abahutu muri rusange.
• Kwanduza icyaha no Gufungwa bazira amaherere (incrimination and internment): Birazwi ko ko hari ibyaha bikorwa n’abahutu gusa. Ibyo ni ibyaha usanfa burigihe bifitanye isano n’itsembabwoko. Nkuko byavuzwe na Sezibera ngo abahutu bonka ingenga bitekerezo mu mabere. Kagame yunzemo ubwo yavuganaga na Jeune Afrique agira ati: “Abahutu bose ni abajenosideri.” Bimwe mu byaha by’ibihimbano abantu bazira bakajugunywa muri gereza harimo: itsembabwoko, ingengabitekerezo yaryo, kubiba amacakubiri, gupfobya jenoside, gukorana n’abigometse n’ibindi. Gufunga abantu bazira inkomoko yabo ni imwe mu ngingo zihamya politiki y’ivangura ya FPR. Ntawuyobewe ko gereza zuzuyemo abahutu bose bageretsweho ibyaha by’itsembabwoko kugeza aho byarengaga ubushobozi bwa gereza bamwe bagahora bahagaze. Ibi byatumye abantu benshi bacibwa ibirenge. Ibi FPR ibikora mu rwego rwo gupyinagaza abahutu mu by’ubukungu ari nako inakurura imyiryane mu miryango.
3. Gukenesha no gucakaza (Impovershment and Enslavement): FPR yashyizeho politiki yo kugira abantu abaretwa. Nk’uko byagagaye mu cyegeranyo cy’impuguke z’Umrango w’Abibumbye kuri Congo, FPR ifata abahutu ikabashyira ku ngufu mu mirimo ya gisirikare badahembwa. Akenshi usanga bakoreshwa nk’ingabo ku rugamba. N’abarusimbutse usanga bahembwa intica ntikize. Abandi, nk’uko byagaragajwe mu cyegeranyo cya Human Right Watch cyitwa “There will be no Trial, Police Killings of Detainees and the Imposition of Collective Punishments”; FPR imaze kugereka ibyaha ku bahutu yabahejeje muri gereza, hanyuma ikabakoresha imirimo y’agatunambwene mubyo bise TIG. Ariko iyo mirimo ni ubucakara nk’ubundi bwose, gusa ni uko bwemewe n’amategeko. N’abahutu bayobotse FPR ntibarebera izuba, nka Bazivamo uri visi perezida wa FPR ntazi icyo bita Crystal Ventures icyo ari icyo. Acyumva nk’abandi bose nta mugabane akuramo kandi byitirwa ko ari ibya FPR.
Ikindi FPR ikora ni ugukenesha abahutu. Nyuma yo kubazitira mu burezi ikuraho imfashanyo ya Leta muri kaminuza na nyuma yo kwanga kurihira imfubyi z’abahutu ziciwe ababyeyi na FPR; n’abashoboye kurangiza amashuri nta kazi babona. Ugerageje gukora ubucuruzi, asora imisoro y’ikirenga ari nako FPR imwaka imisanzu kugeza aho afungiye imiryango. Nkubu kuva muri Nyakanga 2011, Gumisiriza yatse abahutu bose bo mu Bugarama imirima yabo y’imiceri. Usanga umuntu atagitunze na 1/10 cy’umurima yari atunze. Iyo mirima yahawe abantu batazwi. Gumisiriza ntiyarekeye aho, ahubwo n’utwo umuntu asaruye baratumwaka bakatujyana mu ma koperative ya FPR aho bamwishyura ubusabusa hejuru yo kumubuza kujya kwishakira isoko ahandi. Uhawe akazi, na leta biba ari nyirarureshwa kuko aba ahembwa intica ntikize bigeretseho no gucunaguzwa. Ubuhinzi bukoramo 90% by’abahutu, bugenerwa gusa 3% mu ngengo y’imari. Nkuko Arietti wahoze ari Ambassaderi w’Amerika mu Rwanda yabivuze, abahutu ntaho bagaragara mu mirimo ikomeye mu gihugu haba mu nzego za Leta n’abikorera ku giti cyabo. Arietti akomeza agira ati: “ u Rwanda rugeze aharindimuka kubera amacakubiri ari mu bantu akururwa na politiki y’ivangura ya FPR igamije gukandamiza abahutu haba mu butegetsi, mu bukungu, mu mibereho myiza no mu muco.”.
4. Kwaka uburenganzira-shingiro ku bwenegihugu (Second stratum citizenship): Ibi bigaragazwa n’uko abahutu hari ibintu byinshi badashobora kugiraho uburenganzira kandi nabo ari abanyagihugu. Ikibazo kikaba gusa ko umuntu ari umuhutu. Ubwo burenganzira bavutswa harimo kugira uruhare mu byemezo bifatwa. Usanga abahutu bashingwa ibikorwa ariko bagahishwa amabanga y’igihugu. N’abahutu bishwe n’Interahamwe bazira kuba bafitanye ubucuti n’abatutsi cyangwa se kubarengera, ntibahabwa imfashanyo nk’izindi mfubyi z’abatutsi. Nk’uko umugore umwe w’umututsikazi yabibwiye Human Right Watch aho yagize ati:” FPR na IBUKA ntibashora kumfasha kuko abana banjye bababona nk’abahutu. Banze kumfasha kuko nari narashyingiwe hamwe n’ umuhutu wishwe agerageza kundwanaho.” Nk’uko byakorwaga mugihe cy’ingoma y’ivangura yo muri Afrika y’Epfo aho abirabura batari bafite uburenganzira nk’ubw’abazungu kandi bakagira n’amategeko abagenga atandukanye; no mu Rwanda ni uko. Hari icyo umuhutu ataregera, hari icyo adakwiye guhabwa hakaba n’amategeko agenga abahutu gusa.

Ibi byose byerekana ko FPR nta gahunda ifite yo gushimangira ubumwe bw’abanyarwanda nk’uko ibivuga mu ngirwa-ntego-baringa yayo ya mbere. Kuko mbere y’ubumwe, hari inkingi-fatizo zibanza arizo ukuri, hagakurikiraho ubutabera, hagataho ubwiyunge hanyuma ubumwe bukaza nyuma. None se ikinyoma, kubogama k’ubucamanza no kubiba amacakubiri n’inzangano mu bantu nizo nkingi FPR ifatiraho izana ubumwe mu banyarwanda? Kandi ziriya nkingi-fatizo nazo ntizishoboka hatari ho demokarasi n’umucyo, hatariho gusaranganya ubukungu. Kugeza ubu rero FPR iracyabeshya abanyarwanda na nyuma y’imyaka 25 yitwaje za ngirwa-ntego-baringa 9.

MUPENZI

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/09/FPR-ya-Bazivamo-christopher-300x219.jpg?fit=300%2C219&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/09/FPR-ya-Bazivamo-christopher-300x219.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSIngirwa-ntego-baringa ya mbere ya FPR “Guharanira gusubizaho ubumwe bw’abanyarwanda.” FPR ya Bazivamo christopher ntakuntu Kagame atayikora uko ashatse. Mbere na mbere, iyi mvugo yuzuyemo ikinyoma. Iyo ugize uti: “Gusubizaho”, bisobanura ko ari ikintu cyahozeho kigomba kongera kubaho. Ni ryari se abanyarwanda bagize ubumwe? Amahane, ubushyamirane n’imvururu hagati y’abahutu n’abatutsi byariho...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE