Imwe mu impuguke mu ikorana buhanga yatwohereje ubutumwa idusobanurira bumwe muburyo bwo kwirinda PEGASUS ihangayikishije abanyarwanda benshi kurubuga rwa whatsapp.

Iyi mpuguke ifite impamyabushobozi zikurikira yavanye muri kaminuza yamamaye mu ubuhanga bwo kwigisha ikorana buhanga iburayi ( kumpamvu z’ umutekano wa nyirubwite , iyo kaminuza ntabwo turi buyitangaze ) yatwandikiye , iratwibwira itubwira uko ibona abanyarwanda bahangana na PEGASUS:

” Ubumenyi mfite:
CEH Certified Ethical Hacker ( year ****)
CCIE Cisco Certified Internetwork Expert ( year****)
MSC in Computer Science ( year **** The University ********)
Consultant in Internetworking Security Technologies “


“Abamaneko b’u Rwanda nta bumenye bafite bwo kwandika iyo software. Ariko u Rwanda rwayiguze kubabizi bayikoze aricyo kigo cy’ubumaneko bwa Isirayeri cyayigurishije n’abandi benshi.

Icyo ugomba kubwira abanyarwanda ahubwo niki gikurikira.
Buli wese ukoresha app whatsapp akore update ya whatsapp application kuri telefone ye hazeho version nshyashya. Kuko muri version nshyashya iryo kosa abo ba hackers bagendeyeho (exploited loophole) Whatsapp yarikosoye.”

Twizere ko iyi nama iri bugere kuri benshi, tunaboneraho gushimira cyane iyi mpuguke yatwohereje aya makuru.

Inyenyeri News Group