Perezida Obama yavuze ijambo ryo kwibuka nyakwigendera MandelaPerezida Paul Kagame ni umwe mu bayobozi bake cyane batabonetse mu guherekeza Intwari Nelson Mandela wahoze ari Perezida w’Afurika y’epfo nyuma yo gufungwa imyaka 27.Mu gukurikirana impamvu nyamukuru yatumye Perezida Kagame atabonetse mu ikoraniro ry’ibihangange , twavuganye na bamwe muri Perezidansi ya Repabulika batwiyemerera ko bari biteguye ko azajyayo ariko biza gupfa ku munota wa nyuma.Muti byagenze bite rero!!? Muri make, nta gutumira kwabayeho, ahubwo
abayobozi b’Afurika y’epfo bagendaga basubiza bashimira ibihangange byaboherereje telegaramu y’akababaro, bakongereho bati ” twizere ko muzaza kwifatanya na twe mu gusezera bwa nyuma kuri nyakwigendera”.
Kagame we baramubwiye ngo “thank you” gusa, ntihagira icyo bongeraho!! Ubwo mu Urugwiro rero barategereje kirera irashya, babonye bitinze ku wa mbere bohereza ambassaderi uriyo ngo ajye kwibutsa, bamubwira ko nta ruzinduko rwa Kagame biteguye! Impamvu ntayo bamubwiye, ariko ni ukwanga ko uwo munyabibi atera abandi ba Prezida icyugazi, Filime iba yizinze ityo,Kagame akanja amanwa, azinga umunya yicuza impamvu umushyikirano yawufanguye!!!

Ariko kubera kwanga ko haba incident diplomatique yiyongera ku zindi, babwiye uwo mwambassaderi ngo abwire sebuja ko nabishaka azaza wenyine abashyitsi batashye! Ariko ko bitamubuza kohereza abandi bamuhagarariye. Nguko uko Habumuremyi, Mushikiwabo na Ngarambe bagiye bagasiga sebuja yigunze mu Rugwiro.
Kubera kwanga kuviramo aho, ubu birakekwa ko ashobora kuzajya kumwunamira mu minsi itaha

Hagati aho ariko , wasanga kuba atemerewe kujyayo uyu munsi byamurinze byinshi, nako akaga, kuko yari buze gukubitanira nako i Soweto. Amakuru aturuka ku mpirimbanyi za demokarasi z’abanyekongo n’abanyarwanda hirya no hino ku Isi , ni avuga ko zishimira byimazeyo abayoboke ba RNC /FDU INKINGI n’abanyecongo baba muri Afurika y’epfo uburyo bari bamwiteguye!!!

Umwe mu bari bategereje Kagame Capt Emile Rutagengwa yatubwiye ko bagombaga kumutegera mu nzira ava ku kibuga ntibatume agera aho umuhango wabereye. Ati ” ntabwo twaribumwemerere gusezera intwari Mandela wakoze ibyiza bidashikirwa kandi we ( Paul Kagame) akora ibintu bibi gusa, by’agahomamunwa! Yakomeje ati kuza kubikorera imbere y’imbaga ingana kuriya azi ibibi akorera abanyagihugu ni agasuzuguro ku bagabo. Ni kimwe n’uko umubyeyi wawe yakwitaba Imana yari umuvuzi wa gihanga avura amarozi, mu bamushyingura ugatumiramo umurozi uca inkoko urwara!”

Amagi impirimbanyi za demokarasi zari zateguriye Paul Kagame.

Yakomeje ati ” ariko ni hahandi he! Twumvise ngo we yahisemo kuza kunywa indarane nk’abavumba bo mu cyaro, ubu turamutegereje! Tuzi ko akunda amagi, tumutegenyirije agera ku bihumbi bine magana atandatu mrongo itandatu n’ane(4664)! Tubaye tumwifurije Bon appetit”!

 

 

Placide KayitareLATEST NEWSPerezida Obama yavuze ijambo ryo kwibuka nyakwigendera MandelaPerezida Paul Kagame ni umwe mu bayobozi bake cyane batabonetse mu guherekeza Intwari Nelson Mandela wahoze ari Perezida w'Afurika y'epfo nyuma yo gufungwa imyaka 27.Mu gukurikirana impamvu nyamukuru yatumye Perezida Kagame atabonetse mu ikoraniro ry'ibihangange , twavuganye na bamwe muri Perezidansi ya...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE