“Imboga mbi ntiziva mu nkono”, Tito Rutaremara mu isabukuru y’imyaka 80 amaze avutse- Noble Marara.
Umusesenguzi akaba n’Umwanditsi kuri Inyenyeri atuganiriza yabaye nk’utebya avuga ko umunyarwanda yavuze ukuri koko ko Imboga mbi zitava mu nkono.
Tumubajije impamvu y’imvugo nkiyo yadusobanuriye ko kuva mu mwaka w’1987 ubwo umuryango RPF washingwaga muzehe Tito ari muri bamwe mu banyamuryango b’Imena batangiranye nawo ariko kugeza iyi saha dukoreye iyi nkuru ari muri bake basigaye bagihumeka umwuka w’abazima.
Nyuma y’amakuru menshi yagiye ajya hanze avuga ku bwicanyi bivugwa ko bwakozwe na Perezida Paul Kagame ubwo yagendaga yivugana bamwe mubari mu nkingi za mwamba z’umuryango RPF ndetse harimo n’Intwali y’abanyarwanda Fred Rwigema uyu Tito Rutaremara we yabashije kubivamo ndetse aza no kuba umwe mu bajyanama bahoraho ba Perezida Kagame, ndetse bamwe ntibatinya kumuhuza nibyo bikorwa byo kugambanira bagenzi batangiranye Ishyaka. Aha niho Noble Marara ahera avuga ko Imboga mbi zitava mu nkono.
Ntimukajye kuri ya Inyenyeri…