Claude Muhayimana Ngarambe na Benoir Umuhoza
Benoit Umuhoza
Musabyimana Innocent
Umunyarwanda Benoit Umuhoza, utuye mu gihugu cy’u Bufaransa,  yihanangirije ikinyamakuru igihe.com kubera imikorere y’abakozi b’icyo kinyamateka bavuga ko yakoze genocide.  Ibi bikaba bibaye nyuma y’uko abanyamakuru b’igihe batangaje inkuru y’abanyarwanda babiri bakekwaho ibyaha bya genocide yabaye mu Rwanda mu mwaka wa1994 aribo Claude Muhayimana na Innocent Musabyimana, aliko kandi bagakoresha ishusho ya Benoit Umuhoza mukimbo cya Innocent Muhayimana. Twaganiriye na Bwana Benoit mu magambo make yagize ati: Sinzi ukuntu ibinyamateka bikora kuko nagiye kumva numva abantu bavuga ko ifoto yanjye ili ku kinyamakuru igihe.com aho basobanura ga ko ngo nakoze genocide.
Nibyo koko nange nali mpari k’urukiko aliko nagiyeyo gukulikira ibiriho bihakorerwa kuko nziranye na Claude Muhayimana. Kuba  nziranye nawe ntibisobanura ko bafata ifoto yanjye ikaba aliyo ijya mu kinyameka cyabo ntibyumvikana!
Nkaba nsaba ikinyamakuru igihe.com kumpa ibisonuro n’impamvu yatumye bakora ikigikorwa kigayitse.  Mbasabye kandi kuzajya bitondera amafoto bakoresha n’abayaba fotorera kuko bibeshya cyane, mboneyeho n’akanya ko kubasaba gukuraho ifoto yange ku kinyamateka cyabo byihutirwa.
Kanda hasi kuli link wisomere inkuru yibeshye kuri Benoit Umuhoza yasohokeye ku kinyamakuru igihe.com