Mu minsi micye ishize Jenerali Kagame yashoboye kuvugurura Stade Amahoro ayishyira ku rwego rw’amasitade agezweho kandi yujuje ibisabwa muri iki gihe. Nyamara ukurikije uko Imizindaro ya Kigali yasakuje iby’ivugururwa ry’iyi Stade ushobora kugira ngo ni inshyashya yari yujujwe nyamara iyubakwa ryayo umuntu yakagombye mbere na mbere gushimira Jenerali Habyarimana Juvénal kubwiki gikorwa cyindashyikirwa yasigiye u Rwanda mugenzi we akaza kubasha kumukorera mu ngata akakivugurura ubu kikaba kijyanye n’Igihe.

Nyamara nubwo bigaragara kandi byatangajwe na Leta hakoreshejwe amafranga menshi mu ku kivugurura iyi Stade ariko hadaciye n’ukwezi kumwe bayitashye yatangiye kuzana ibyo umuntu yakwita Ibihushi cg se igisa n’Imvi mu mutwe w‘umusaza kuburyo iyo ucyitegereje usanga kitagisa neza nkuko cyasaga ku mukino wa Rayon Sport na APR mu gihe cyo kuyitaha.

Aha rero niho umwanditsi wacu ahera yibaza niba ibi ataribyo Abarokore bita Inyatsi ziva ku muzimu wa Habyarimana utishimye. Mu kinyarwanda ubundi bavuga ko iyo bimeze bityo uba ukeneye Guterekera Abakuru ngo batuze batange Amahoro. Tubibutse ko na Stade Regional Nyamirambo ubu isigaye yitirirwa umunyabresile Pélé imaze umwaka umwe gusa ivuguruwe ariko nayo muriyi minsi humvikanye amakuru avuga ko Generator yayo yananiranye ikaba idatanga Urumuri ruhagije. Ese Jenerali Kagame araza kwemera guterekera Ikinani ngo gituze kimuhe Amahoro? Biracyaza, ntube kure y’Inyenyeri…

@shema_Rwa.