Noble Marara yabwiye IHAME.org uko abona Kayumba na Kagame

Byakiriwe na JMV Kazubwenge

Mu rwego rwo kuganira n’abanyapolitike kugira ngo bagire icyo babwira abanyarwanda IHAME.org twegereye Bwana Noble Marara tugirana ikiganiro kirambuye tugiye kubagezaho. Noble Marara azwi cyane muri opozisiyo nyarwanda yigeze kuba umwe mubasirikare barinda Perezida Paulo Kagame bya hafi. Ubu abarizwa m’ubuhungiro mu gihugu cy’ubwongereza aho Polisi y’Ubwongereza ikunda kumuburira ko ifite amakuru ko Leta y’u Rwanda iba yohereje intasi zo gushaka kumugirira nabi. Nubwo akunda kuburirwa na polisi ntabwo byigeze bimucecekesha kuko akunda kuvuga ikimurimo kuri radio Inyenyeri ndetse yananditse igitabo.

(1) IHAME.org : Mwatangira mwibwira abasomyi bacu? Benshi tuzi ko wibera m’ubuhungiro wahunze ute kandi wakoraga iki mu Rwanda?

Noble MARARA: Nitwa Noble Marara , ndi umunyarwanda mba mu Ubwongereza . Guhunga kwanjye ni inzira ndende, ababa bifuza kuyimenya bazasoma igitabo cyanjye.

(2) IHAME.org : N’irihe tandukaniro wabwira abanyarwanda wabonye ryo kuba iwanyu no kuba m’ubuhungiro?

Noble MARARA: I Rwanda nahabaye igihe gito mfite inshingano zitanyemereye kurumenya neza. Namenye u Rwanda mugihe cy’ intambara …Urebye nabaye hanze kurusha uko nabaye mu Rwanda kuko nakuriye Uganda ubu nanone nkaba ndi hanze y’ u Rwanda .I Rwanda ntabwo mpazi cyane nk’ aho nakuriye njya nasubira , murugo rw ababyeyi banjye iyo twabaga muri Uganda , aho mfitiye umutekano niho mba numva ari heza. Itandukaniro ni umutekano. Mu Rwanda nahabuze umutekano ndagenda.

(3) IHAME.org : Abanyarwanda bakuzi cyane ku gitabo mwanditse; mwatubwira uko igitekerezo cyo kwandika cyabajemo?

Noble MARARA: Natekereje kwandika kuko nari mfite amakuru nagombaga gusangiza abanyarwanda. Amateka yacu nemera ko tugomba kuyiyandikira . Hari abanyarwanda benshi bibitsemo ibitabo . Nawe wanditse hari byinshi watwungura tutamenye kumateka yacu .

(4 ) IHAME.org : Bamwe mu basomye icyo gitabo bakinenga kuba uwari uyoboye DMI tukiri mu ishyamba (Kayumba Nyamwasa) utigeze umukomozaho, ese waba waramucyingiye ikibaba cyangwa byatewe n’uko ntakibi umuziho?

Noble MARARA: Nandikaga nshingiye ku ibyo namenye, ibyabaye mbireba, ibyo nabwiwe … Uwayoboye DMI icyo gihe ntakuntu naba naramukingiye ikibaba kandi naranditse kubikorwa bibisha, byaduhekuye bya DMI. Ibiri muri icyo gitabo biramureba kuko itegeko rya Kagame ryo kumena amaraso yarinyuzaga muri DMI ubwo rero ntakuntu naba naramukingiye ikibaba kandi naragaragaje ubuhemu bwayo …Uwayoboye DMI arazwi , naramuvuze mu ijwi kandi n’ abandi baramuvuze .

(5) IHAME.org : Mwigeze kuba mu ishyaka rya RNC hanyuma ubu bizwi ko utakiririmo, mwarivuyemo mute? N’iki mwanenze RNC?

Noble MARARA: Navuye muri RNC kuko nasanze imikorere yanjye itari injyanye na gahunda ya politike. Nkunda uburenganzira kandi icyo nifuza ni ukuvuga ibintu uko biri, nkangurira abantu kwishyira bakizana . Gukorera mukwaha kw’amashyaka n’ amacabiranya yo muri politike ntibyorohera abantu bakunda uburenganzira .

(6) IHAME.org : Wumva uteganya kuzataha mu Rwanda ute kandi ryari?

Noble MARARA: Nzataha mu Rwanda umunsi nzaba mpizeye umutekano . Umutekano n’ ubwisanzure twambuwe nicyo gituma tudataha . U Rwanda rwaratubyaye , turarukunda kandi kuba turi kure yarwo biratubabaza . Umunsi leta izarengera umutekano w’ abanyarwanda bose , baba abayirwanya cyangwa abayishyigikira , igasubiza abanyarwanda ubwisanzure bambuwe , itangaza makuru rikigenga , igihugu kikagendera kumategeko nyayo atari ya mategeko akurikiza ibyifuzo by’ umunyagitugu kuburyo inkiko zitegereza imanza zicirirwa kuri telephone…Icyo gihe nibwo numva nzaba niteguye gutaha .

(7 ) IHAME.org: Nanone amakuru yagiye acicikana ko hari ingabo za Kayumba Nyamwasa waba waratwaye ukaba wenda gushinga umutwe w’inyeshyamba zigamije gutera u Rwanda. Iyi nkuru yaba ari impamo?

Noble MARARA: Ayo makuru ntabwo ariyo nagato . Ibintu nkora bigendana no kwubahiriza no guharanira uburenganzira bwa muntu, kwishyira no kw’ izana bya buri munyarwanda mu gihugu cyacu, n’ ubwisanzure mu imitekerereze n’ imivugire . Inzira ya gisirikari ntabwo ariyo ndimo kuri ubu.

(8) IHAME.org: Muri politike ubu uhagazehe? Hari ishyaka uteganya kwinjiramo vuba aha cyangwa uzashinga ishyaka rishya?

Noble MARARA: Njye nahisemo gukangurira abanyarwanda kutibagirwa uburenganzira bwabo. Dufite uburenganzira kugihugu cyacu. Ntabwo tugomba kwihanganira umuntu wigira leta .Leta igomba gukorera abaturage ikabasobanurira uko ikoresha imisoro yabo .Leta niyo igomba kudutinya , twebwe abanyarwanda , twebwe abaturage ntabwo ari twe tugomba kuyitinya . uwo niwo murongo ngenderaho. Nta ishyaka nkeneye gushinga cyangwa kuyoboka . Kuba umunyarwanda birampagije.

(9) IHAME.org: Hamaze iminsi havugwa amakuru y’ingabo za FLN zinjiye muri Nyungwe zinyuze mu kiyaga cya Kivu. Iyo nkuru wayakiriye ute? Hari amakuru yandi ubifiteho?

Noble MARARA: Abanyarwanda bari hanze ni benshi kandi bakeneye gutaha. Haramutse hari abashoboye gutaha ni inkuru nziza Leta igomba kwirinda kubakoraho urugomo kuko bafite uburenganzira ku igihugu cyabo.

(10 ) IHAME.org : Uko tubizi wavukiye Uganda urahazi ndetse wanabaye mu Rwanda igihe gihagije ubona ute ikibazo cy’uRwanda na Uganda? Ubona kizarangira gute ku bwawe?

Noble MARARA: Njye mbona ntakibazo ibihugu bifitanye hagati yabyo . Ikibazo kiri hagati y’ abategetsi babyo bariho kuri iki gihe . Abanyarwanda na abanya Uganda barahahiranye , barashyingiranye baturnanye kuva cyera . Ni uko kandi ngirango bizahora nk’ uko umuhanzi Nkurunziza yabiririmbye.Urugomo rwa Kagame ntiruzahoraho, ni urw’ igihe gito.

(11) IHAME.org : Wakoranye bya hafi na Paulo Kagame ndetse dutekereza ko uzi Kayumba Nyamwasa. Watubwira uko bombi bateye n’uko batandukanye?

Noble MARARA: Ntabwo nakornanye na Kagame ahubwo naramurindaga .Itandukaniro hagati ya Kagame na Kayumba njye nabonye ari uko Kagame ahubuka ibyo ashaka gukora bikamenyekana atarabirangiza maze Kayumba we akaba ari umuntu ubanza kwitondera gutegura ikintu kuburyo akirangiza adahushije.Ubu Kagame arahusha kuko yamubuze. Ni nayo mpamvu yahushije Kayumba ubwe.Ikibahuza ni uko iyo bitabagendekeye neza bombi barwara igifu. Kayumba aragusekera akakuganiriza kandi ari bukwice nimugoroba ariko Kagame ajya kukwica yarabikubwiye kuko anahoza kwica mukanwa.

(12) IHAME.org : Hari abanyarwanda bemeza ko Paulo Kagame atari we kibazo ahubwo ikibazo ari system yose ya RPF Inkotanyi. Hari n’abemeza ko RPF nta kibazo iteye u Rwanda ko ikibazo cy’uRwanda ari Chairman wayo Paulo Kagame. Ku bwawe ubyumva ute?

Noble MARARA: Umutwe uwariwo wose w’ ishyaka rya politike , igisirikari cyangwa n’ umushinga w’ ubucuruzi , iyo ufite ubuyobozi ari bubi , ntacyo ugeraho kizima , umushinga uba wapfuye .RPF yabaye Kagame . Kugirango umuntu ayikomereremo agomba gukoma amashyi. Igihugu kigomba kugira amashyaka ntabwo ishyaka ariryo rigira igihugu. Ishyaka ryibagirwa amahame yaryo ,rikagendera kucyifuzo cy ‘umuyobozi ntabwo riba rikiri ishyaka. Ikibazo si FPR kuko FPR itakiriho, hariho Kagame n’ ibyifuzo bye.

(13) IHAME.org : Waba ubona impinduka ziri bugufi mu Rwanda? Ninde mu banyarwanda bariho ubu uha amahirwe yo kuba yaruyobora neza?

Noble MARARA: Mbona impinduka iri bugufi cyane kubera ukuntu ikandamiza rya Leta rigenda rishyirwaho umwihariko . Ubu tugeze aho Perezida Kagame ubwe yirwanya yarangiza akisaba imishyikirano nkuko twabibonye na kiriya kibazo cy’ ifungwa ry ‘ imipaka .

(14) IHAME.org : Duherutse kwandika twibaza impamvu Kayumba Nyamwasa adakunda kuvugisha irindi tangazamakuru nyarwanda ritari Itahuka. Abayobozi ba RNC na bene wabo wa Kayumba, ku mbuga nkoranyambaga barahaguruka (Ali Abdoulkarim, Jean Paul Turayishimiye, Bisamaza, Didas Gasana, Kabuto) bakoresha amagambo nyandagazi ko turi umwavu ko ibyo twandiaka ari amazirantoki;Nawe turibuka ko byigeze kukubaho bakwandikaho ibidafite agaciro kuko wavuze kuri Kayumba. Uyu mwuka wo kutoroherana mwe mubona uterwa n’iki? Nugutinya itangazamakuru ryigenga cyangwa n’iterabwoba gusa?

Noble MARARA: Kutoroherana bishobora kuba ari ingaruka z’ukuntu abanyarwanda twagiye tuyoborwa ku rwego rw’ igihugu. Ubutegetsi bwakomeje bushyirwa mu maboko y’ umuntu umwe rukumbi . Bisa nk’ ibyabaye akamenyero . Kugirango tugere ku Rwanda rutekanye ibyo bigomba guhinduka kuko usanga bitanatubereye. Tugomba guharanira ubwisanzure mubitekerezo umuntu ntabwo agomba kuzira ko yavuze undi, cyereka habayeho ikibazo cyo gusebanya m’uruhame kuko kiba kigomba gukemurwa n’ inkiko.Hari abatangiye kubyumva ariko baracyari bacye cyane. Numva u Rwanda rwatubera ruzayoborwa na Leta izubahiriza buri wese ibitekerezo bye ikarengera umutekano w’ abatayemera. Nimba umuntu adashobora kuvugwa ubu twese turi mubuhungiro, ubwo aramutse ageze kubutegetsi byamera gute?

(15) IHAME.org : Wasoza ubwira iki abanyarwanda bari busome iki kiganiro twagiranye?

Noble MARARA: Wababwira ko Noble abatashya cyane. Murakoze

Murakoze cyane Bwana Noble Marara

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/04/image-36.jpg?fit=283%2C178&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/04/image-36.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSOPINIONNoble Marara yabwiye IHAME.org uko abona Kayumba na Kagame Byakiriwe na JMV Kazubwenge Mu rwego rwo kuganira n’abanyapolitike kugira ngo bagire icyo babwira abanyarwanda IHAME.org twegereye Bwana Noble Marara tugirana ikiganiro kirambuye tugiye kubagezaho. Noble Marara azwi cyane muri opozisiyo nyarwanda yigeze kuba umwe mubasirikare barinda Perezida Paulo Kagame bya hafi....PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE