Ikibazo cy’INZARA ya KORONAVIRUSI mu Rwanda kizakemurwa nande?
Ndasaba Leta y’ u Rwanda gutekereza yitonze ku nzara ingamba zo guhangana na KORONAVIRUSI zizatera mu gihugu cyacu cyari gisanzwe gikennye .
Kubatabizi n’ abashaka kubyirengagiza u Rwanda rurakennye . Imisoro itangwa na 10% y’ abanyarwanda kandi nabo bayitanga binuba kuko na Leta ibasoresha yivuye inyuma!
Twari dusanzwe duhanze amaso abavandimwe bacu bo muri Diaspora kugirango tubeho , kugirango abana bacu bige , kugirango twivuze no kugirango ducuruze tubone icyo twaha Leta muri iyo misoro. Singiye gutinda ku ukuntu iyo misoro dutanga turushye yibwa , rimwe tukumva ngo bayiguzemo amazu y’ imitamenwa iyo mumahanga , bwacya ngo bayijyanye kuyihisha muri banki z’ amahanga . Sintinda kumihanda n’ ibitaro iba igomba kwubaka ibifi binini bikabijyamo bigasahura ayo bishoboye ibikorwa remezo bigapfiramo kandi hakabura ubihanirwa.
Reka nivugire ikibazo cy’ inzara iduhangayikije.
Muri uyu mugi wa Kigali abantu barya ari uko bakoze nibo benshi.
N’ ikimenyimenyi ngirango mwabonye ko abenshi bigiriye inama yo gusubira ku ivuko muntara zitandukanye bakibona itangazo rivuga ko ubuzima bwahindutse .
Ndabaza: Leta yaba ifite gahunda yo kuzagera muntara ngo naho ibarure abadashobora gusamura ko ingamba zafatiwe ubuhinzi ari aha bigiye kugaragarira ko habayeho kudashishoza no guteganya?
Ndabaza: Niyo yakora iyo bwabaga , Leta y ‘ urwanda mubukene bwayo yafasha umuturage ushoje igihe kingana iki ?
Ubusanzwe tuzi twicecekeye yuko Leta yashyizeho ibigega , ko ikanga abacuruzi bakomeye bakayishyiriramo amafaranga , yagera kubaturage ikayiyitirira iti dore impano ya Leta! Ko abacuruzi batagicuruje bizagenda bite ?
Ndabaza: Diaspora yari idutunze izadufasha ite ko numva ngo n’ imahanga ubuzima bwahagaze ?
Nimureke dusenge Imana idukize iki cyorezo kuko bitabaye ibyo, iminsi iri imbere itubikiye ibibazo bikomeye cyane .