Banyarwanda,

Banyarwandakazi,

 Ndabaramutsa kandi mbifuriza umwaka  mushya muhire dutangiye w’i 2014.

Dukwiye kandi no gushima Imana yadufashije kurangiza uyu umwaka dushoje wa 2013.

Uyu Mwaka dutangiye  wa 2014 uzababere umwaka  w’amahoro arambye ,ubumwe n’urukundo ku  banyarwanda bose n’incuti zabo.

 Banyarwanda,

Banyarwandakazi,

Ndabasaba aho muri hose, mu nzego zose , kurushaho kunga ubumwe, kubabarirana, gukundana no kubahana. Mwirinde ikintu cyose kizana cyangwa gitera amacakubiri, irondakoko, irondakarere  n’udutsiko  tugamije inyungu bwite no gutanya abanyarwanda.

Abanyarwanda twarababaye bihagije, nta munyarwanda n’umwe utarapfushije inshuti, umuvandimwe cyangwa umubyeyi. Ibyabaye mu bihe byashize birahagije kugirango twumve ko u Rwanda rwacu ali  igihugu dukunda twese . Ntawe urusha undi kugikunda nk’uko ntawe ukirushaho undi uruhare.

Igihe kirageze ngo turubumbatire hamwe, twirinde icyarusenya, twiyumvishe ko tugomba kurubanamo  twese ntawe uhejwe cyangwa aheje undi kandi twirinde  icyasubiza u Rwanda mu ntambara no mu myiryane.

Ubukungu nyakuri bw’u Rwanda ni abanyarwanda, baba abato cyangwa abakuru. Niyo mpamvu tugomba kurwanya ikintu cyose cyababangamira, nk’ubukene buri muri rubanda rugufi, abapfakazi n’imfubyi, ibimuga n’impunzi ziri hirya no hino, maze duhagurukire hamwe dushake umuti w’ibibazo binyuranye byugarije igihugu cyacu.

Nshimishijwe by’umwihariko n’ intambwe y’amahoro imaze guterwa  mu karere k’ibiyaga bigari mu rwego rwo guhagarika intambara zihamaze iminsi. Nilingiye ko guharanira inyungu z’abaturage, kubarengera  no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ali byo bigiye guhabwa intebe.

 Banyarwanda,

Banyarwandakazi,

U Rwanda rwacu, kimwe n’ibindi bihugu bya Africa, abayobozi bari bakwiye gukurikiza urugero rwiza Nyakwigendera Nelson Mandela yadusigiye rwo  gufasha abenegihugu kwiyunga no kubana, guharanira amahoro n’uburenganzira bwa buri wese. Urwo rugero rwadufasha guharanira ukuli n’ubutabera,ubwiyunge n’amahoro arambye abanyarwanda dukeneye, bigatuma tubana kivandimwe mu rwatubyaye.

Nk’umubyeyi wanyu niyemeje kandi niteguye kubibafashamo.

Mugire amahoro kandi Imana ibahe umugisha

 

Kigeli V Ndahindurwa

Umwami w’u Rwanda

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/01/kigali-v-ndahindurwa-243x300.jpg?fit=243%2C300&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/01/kigali-v-ndahindurwa-243x300.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWS    Banyarwanda, Banyarwandakazi,  Ndabaramutsa kandi mbifuriza umwaka  mushya muhire dutangiye w’i 2014. Dukwiye kandi no gushima Imana yadufashije kurangiza uyu umwaka dushoje wa 2013. Uyu Mwaka dutangiye  wa 2014 uzababere umwaka  w’amahoro arambye ,ubumwe n’urukundo ku  banyarwanda bose n’incuti zabo.  Banyarwanda, Banyarwandakazi, Ndabasaba aho muri hose, mu nzego zose , kurushaho kunga ubumwe, kubabarirana, gukundana no kubahana....PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE