Igisasu cyaturikiye mu mujyi wa Musanze cyahitanye umuntu umwe abandi batanu barakomereka
I Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki 23 Werurwe ahagana i saa moya z’umugoroba haturikiye igisasu cyo mu bwoko butaramenyekana.
Iki gisasu cyaturikiye mu mujyi wa Musanze rwagati, haruguru gato y’ahakorera Equity Bank, imbere y’ahakorera sosiyete itwara abantu n’ibintu Belvedere, ku muhanda ugana ahari ubakwa Gare nshya ya Musanze.
Mu kiganiro cyihariye IGIHE yagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Mpebyemungu Winifrida yavuze ko bikekwa ko iki gisasu uwo cyahitanye atagiteye ahubwo yari agifite.
Yagize ati : “Uko bigaragara ni uko iki gisasu uyu cyahitanye yari agifite ikindi kibyerekana ni uko abandi bakomeretse buhoro bivuye kuri icyo gisasu ndetse nta n’ibyangiritse hafi aho”. Mpebyemungu yanavuze ko ubusanzwe muri aka Karere hari umutekano usesuye ko bidasanzwe ko haturika igisasu.
Nk’uko Umuvugizi wa Polisi y’igihugu Supt. Theos Badege yabitangarije IGIHE, uretse abagize igihunga ariko bakaba basubije umutima mu gitereko, inkomere zakiriwe mu bitaro bya Musanze ni eshanu, naho undi muntu umwe yahasize ubuzima.
Supt. Badege yavuze ko impamvu z’iterwa ry’iki gisasu n’ababigizemo uruhare bitaramenyekana, kandi ko nta n’uwafashwe ariko iperereza ryo ryahise ritangira. Yongeyeho ko uretse ibirahure by’imodoka yari hafi y’aho cyaturikiye byamenetse, nta bindi bintu byahangirikiye.
https://inyenyerinews.info/amakuru-2/igisasu-cyaturikiye-mu-mujyi-wa-musanze-cyahitanye-umuntu-umwe-abandi-batanu-barakomereka/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/09/grenade-hi-150x150.png?fit=150%2C150&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/09/grenade-hi-150x150.png?resize=110%2C110&ssl=1LATEST NEWSI Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki 23 Werurwe ahagana i saa moya z’umugoroba haturikiye igisasu cyo mu bwoko butaramenyekana. Iki gisasu cyaturikiye mu mujyi wa Musanze rwagati, haruguru gato y’ahakorera Equity Bank, imbere y’ahakorera sosiyete itwara abantu n’ibintu Belvedere, ku muhanda ugana ahari ubakwa Gare...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
Guhinduka kw’urubanza biterwa n’uko buri wese atzeekerbia ariko kubijyanjye na context ya Justice Adolphe , jyewe numva iyo Indishyi n’igihembo cya avocat bihindutse kandi aribyo byajuririwe ntawabura kuvuga ko urubanza rwahindutse kuko numva urubanza atari fond de la matiere ahubwo n’ibirushamikiyeho byose ndetse na procedures biba biri mubigize urubanza kuko nko mugihe habaye incident de procedure hari igihe bituma na fond itaburanishwa kandi umwe mubaburanyi agatakaza uburenganzira bwe atarikubura iyo iyo incident itabaho.Jye navuga ko urubanza rutahindutse mugihe haba hiyongereye amagarama gusa kubera ko uwajuriye yatsinzwe.Naho kubijyanye n’inyungu ziyongera kubera igihe kirekire urubanza rwamaze zisabwa mubujurire iyo intime azisabye kuko bajuririye urubanza yatsinze, iyo azihawe rero birumvikana ko urubanza ruba rutahindutse kuko haba habaye confirmation y’urubanza rwa mbere.