Ifoto y’ umunsi n~1: James Musoni yageze Zimbabwe
Ambasaderi James Musoni yashyikirije Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu .
Musoni James yoherejwe guhagararira u Rwanda nka Ambasaderi wa mbere muri Zimbabwe amaze amezi atatu yirukannywe kumwanya wa Minisitiri w’ Ibikorwa Remezo muri Guverinoma yayoboye kuva 2014 kugeza muri Mata 2018 .
Musoni wavugaga rikijyana mu Muryango FPR-Inkotanyi, yakoze imirimo inyuranye irimo kuyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) hagati ya 2001 na 2005.
2005-2006 yabaye Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda, Iterambere ry’Ishoramari, Ubukerarugendo n’amakoperative, akomerezaho nk’ umuntu wizerarwa cyane na Perezida Kagame , yabaye kandi Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi kuva mu 2006 kugeza mu 2009, aba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (2009-2014) , akaba ariho yakuye akazina ka “Super Minister”.
Musoni James yaba atangiye urugendo rw’ ubu Super Ambasador?
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/amakuru-2/ifoto-y-umunsi-n1-james-musoni-yageze-zimbabwe/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/01/IMG_20190103_161748.jpg?fit=960%2C531&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/01/IMG_20190103_161748.jpg?resize=140%2C140&ssl=1LATEST NEWSAmbasaderi James Musoni yashyikirije Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu . Musoni James yoherejwe guhagararira u Rwanda nka Ambasaderi wa mbere muri Zimbabwe amaze amezi atatu yirukannywe kumwanya wa Minisitiri w' Ibikorwa Remezo muri Guverinoma yayoboye kuva 2014 kugeza muri Mata 2018 . Musoni ...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS