Ifoto y’ umunsi: Inzuki zamwuzuyeho ntizimuvaho, bamwe ngo ni amarozi
Gisagara:
Umusore woza imodoka mu kinamba muri centre ya Akabuga mu kagari ka Kibayi mu murenge wa Mugombwa kuva ejo inzuki zimwuzuye ku mutwe ntizimuvaho, bamwe baravuga ko ari amarozi kuko hari umuntu yibye, abandi bakavuga ko ari we wazishyizeho.
Abaturage bavuga ko bidashoboka ko ari we wabyikoze kuko basanzwe batamuzi ho ubwo ‘bugenge’, hari amakuru bemeza ko ari abantu yibye amafaranga maze bakamuterereza izi nzuki mpaka ayagaruye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa yabwiye Umuseke ko uyu musore w’imyaka 24 koko ikiguri cy’nzuki kimwuzuyeho kuva ejo kuwa kane.
Augustin Murenzi uyobora uyu murenge wa Mugombwa avuga ko bigoye kwemeza ibiri kuvugwa ko bamuterereje izi nzuki nyuma yo kwiba cyangwa kubihakana.
Gusa we avuka ko bishoboka ko ari impamvu abaturage bashatse isobanura iki kintu kidasanzwe hano.
Ati: “ Amakuru mfite n’uko ziriya nzuki zamugiyeho nyuma y’uko umwami wazo amugiyeho nazo zikamukurikira.”
Uriya musore aho ari guca abantu barahurura bakaza kureba akaga yahuye n’ako.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW